Amagambo ya Sadate arimo umuti ku bibazo byugarije Rayon Sports, yarakaje abafana | UMUSEKE

Amagambo ya Sadate arimo umuti ku bibazo byugarije Rayon Sports, yarakaje abafana

Nyuma yo kugira umusaruro mubi ku ikipe ya Rayon Sports, bikaba bishoboka ko yarangiza shampiyona iri ku mwanya wa 6, uwahoze ari Perezida wayo Munyakazi Sadate yatanze umuti urambye ariko wamaganiwe kure n’abakunzi b’ikipe.

Sadate yemeza ko abana bato ari bo bakwiye gukina umupira w’amaguru kandi ko byafasha Rayon Sports

Munyakazi Sadate wegujwe muri Nzeri 2020, abinyujije kuri Twitter yavuze ko umupira kuri ubu wagashingiwe ku bana aho yatanze urugero kuri APR FC ko yari irimo abana benshi kandi yakinnye neza.

Ibi byatumye abakunzi ba Rayon Sports bongera kumutura uburakari bavuga ko ibyo yakoze byasenya ikipe bihagije ko akwiye kurekera aho, bamushinja kurekura abakinnyi bakomeye nka Rutanga Eric, Yannick Bizimana wagiye muri APR FC, Kimenyi Yves n’abandi akigurira abana gusa.

Sadate yagize ati ”Menya bitweretse ko umupira wakagombye kubakirwa ku bakiri bato, Rayon Sports abakiri bato berekanye umukino mwiza ufite ishyaka, ubuhanga no kwitanga ku mukino wa APR FC, twagakomeje muri uwo murongo, bakuru babo na bo batanze ubutumwa ku mukino wa Rutsiro FC (batsinzwe).”

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iki gitekerezo cye Sadate yibasiwe ndetse bamusaba no kutazongera kugereranya Rayon Sports na APR FC kuko byose ari we wabikoze.

Uwitwa Peter Habihirwe yagize ati ”Rayon Sports ni wowe utumye igaragurika gutya, wayiteje Isi, wayambitse ubusa, yabaye rumpe ndwigere, warwigeze tutagera ku kibuga, Fidele ni we uri kurwigera rutamukwiye rutanamubereye, ariko bizarangira! Utwo tugambo wivugisha ngo “Abana bato” nkaho Rayon Sports ari crèche? Sha sawa.”

Udivine ati ”Urabura kuvuga uko bigaragaje kuri Rutsiro ejo urikuvuga kuri APR FC ukagira ngo yo barayitsinze.”

Uwitwa Maziyuru yagize ati ”Ese uba ushaka kwerekana ko wakoze neza se?”

Sadate yahise amusubiza ati ” Yego!”

Uwitwa Tuyambaze ati ”Ushobora kurekera aho? Ibyo wakoze birahagije, inama utakoresheje uri kuzitangira hano? Wabonye amahirwe yawe ariko turi abatangabuhamya b’ibihe by’umwijima twanyuzemo, byose ni amakosa yawe, iyo utabikora ntabwo ikipe yakabaye imeze itya, rero ceceka ni cyo kintu cya nyuma twifuza.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Rayon bayibye babwiye Rutsiro ngo iyitsinde kandi ifunge izamu ryaryo kugirango Rayon idatsinda.

  • @ nkunda

    Hahahaha!

    Ariko abantu babwira ikipe ngo itsinde indi gute?

    Igishoboka ni uko ikipe yakwitsindisha cyangwa umusifuzi akayiba, naho ibindi ni amatakirangoyi.

    Rayon Sports ishobora kuba yaribwe ku mukino wa APR FC ndetse na MARINES FC birashoboka ko yitsindishije ikina na mukuru wayo ariko ibya Rutsiro na Rayon Sports byo niko umupira ugenda, ni ugushakira icyabiteye ahandi!

  • nkunda yatebyaga….!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *