Gasore Hategeka azakina ‘Race to Remember’ mu ikipe nshya – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga

Gasore Hategeka azakina ‘Race to Remember’ mu ikipe nshya

Rwanda Cycling Cup imara umwaka izengurutsa abasiganwa ku magare u Rwanda izakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa isiganwa rya gatatu muri 11 ateganyijwe uyu mwaka. Bwa mbere Gasore Hategeka azakina atambaye umwenda wa Benediction Club kuko yagiye mu ikipe nshya ya Nyabihu Cycling Club.

Gasore Hategeka ubu ni kapiteni wa Nyabihu Cycling Team

Gasore Hategeka ubu ni kapiteni wa Nyabihu Cycling Team

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017 hazakinwa umunsi wa gatatu wa Rwanda Cycling Cup. Isiganwa ryitiriwe Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ‘Race to Remember’.

Abasiganwa bazahaguruka mu mujyi wa Ruhango basoreze mu mujyi wa Karongi ku ntera ya 155,6Km. Bazava mu makipe umunani (8) arimo n’ikipe nshya y’i Nyabihu igiye kwitabira amarushanwa ku nshuro ya mbere.

Iyi kipe nshya irimo abakinnyi yakuye muri Benediction Club mu mpera z’iki cyumweru izaba iyobowe na Gasore Hategeka watwaye Rwanda Cycling Cup, uzaba ukorana na Nizeyimana Alex, Ruberwa Jean Damascene, Ndayambaje Djuma na Uwiragiye Theogene.

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi 43 mu bagabo, 20 mu ngimbi na batandatu mu bagore umwaka ushize ryari ryegukanywe na Patrick Byukusenge wa Benediction Club.

Abaturage b'i Nyabihu bazwiho gukunda umukino w'amagare babonye ikipe

Abaturage b’i Nyabihu bazwiho gukunda umukino w’amagare babonye ikipe

Gasore niwe watwaye Tour u Rwanda y'umwaka ushize

Gasore niwe watwaye Tour u Rwanda y’umwaka ushize

Gasore Hategeka ni umwe mu bakinnyi Benedicton Club yatangiranye

Gasore Hategeka ni umwe mu bakinnyi Benedicton Club yatangiranye

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock