Amajyepfo: Min.Shyaka yasabye ba 'Mayors' kudasuzugura Guverineri mushya kuko bakoranye | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:25 09

Amajyepfo: Min.Shyaka yasabye ba ‘Mayors’ kudasuzugura Guverineri mushya kuko bakoranye

  • Guv. Kayitesi we ngo kuba agiye gukorana n’abahoze ari bagenzi be bizamworohera.
  • Minisitiri Shyaka ati “Guverineri ntasimbura abayobozi b’Uturere.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase uyu munsi wayoboye ihererekanyabusha rya Guverineri Mushya w’Intara y’Amajyepfo n’uwayiyoboraga by’agateganyo, yavuze ko kuba uyu muyobozi mushya yari umuyobozi w’Akarere bidaha ububasha abasanzwe bayobora uturere kutumva inama azabagira.

Yayoboye uyu muhango w’ihererekanyabubasha

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko mu nshingano z’uyu muyobozi mushya, zitarimo gusimbura abayobozi b’Uturere ahubwo ko azajya abagira inama.

Avuga ko Guverineri w’Intara ashinzwe guhuza ibikorwa byose by’Intara, kugira inama Abayobozi b’Inzego z’ibanze, no guteza imbere Uturere.

Yagize ati “Guverineri ntasimbura abayobozi b’Uturere, ashinzwe kubagira inama no guhuza ibikorwa.”

Min Shyaka yavuze kandi ko kuba Guverineri yari asanzwe ayobora Akarere, bidakwiye kuba urwitwazo rwa bagenzi be kugira ngo bamusuzugure, ahubwo ko bagomba kumwubahira inshingano ahawe, bakuzuzanya kugira ngo barangize neza imirimo bashinzwe.

Yasabye Guverineri mushya gukorana n’inzego zitandukanye asanze mu Ntara, no kwemera kugirwa inama nk’uko na we azajya azigira Uturere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko agiye gushyira Imbaraga mu kuzamura imishinga minini yadindiye, ariko akubakira ku byagezweho n’abamubanjirije muri izo nshingano.

Ati “Mfite amahirwe yo kuba ngiye gukorana n’abayobozi bagenzi banjye twari dusangiye inshingano umunsi ku munsi.”

Kayitesi avuga ko azi imbaraga n’intege nke za buri wese muri aba bayobozi b’Uturere, akavuga ko ahari intege nkeya ariho azibanda cyane afatanyije n’abo bayobozi b’Uturere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, ari na we wari ufite inshingano z’Ubuyobozi bw’Intara, Gakire Bob amaze amezi abiri kuri uyu mwanya.

Bahererekanyije ububasha
Minisitiri Shyaka yasabye ba Mayors bandi ko batagomba gusuzugura mugenzi Guverineri mushya kuko yahoze ari mugenzi wabo
Yavuze ko gukorana n’abahoze ari bagenzi be we bizamworohera
Arahita atangira inshingano nshya

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu mudamu agomba kuba ari umukozi.Niyo mpamvu His excellency yamuhaye promotion.Tekereza ukuntu Akarere yayoboraga abaturage bafite amazi kuli 75%.Ngewe numiwe.Uyu mudamu niba bamuzanaga muli Eastern Province agahwitura Mayor wa Rwamagana ubeshya ngo dufite amazi ku kigero cya 85% nta n’isoni afite.Ugeze mu Murenge wa Gahengeri urumirwa.Abaturage bafite amazi ntibarenze 5%.Ejobundi Gitifu wacu yasanze abantu bacuruza amazi ku muhanda,bayakuye mu kabande nko muli 5 km,ahitwa kwa Nkubara,arabirukana kugirango Visitors batamenya ko nta mazi tugira.Biteye isoni n’ikimwaro.Ubundi akabufunga cyangwa akabakubita ngo ntibatanze Mutuelle.

  • Wowe uravuga utageze mu Tugari twa Runyinya na Rwamashyongoshyo ngo wirebere.Kuva ku ngoma ya Gihanga kugeza uyu munsi nta mazi cyangwa amashanyarazi ahari.Nta n’igitonyanga.Tujya kuvoma amazi y’ibirohwa epfo kure mu mikoke.Robinets zihari kuva na kera.Ariko nta mazi zigira.Ni umutako gusa wo kubeshya abantu.Niyo mpamvu Mayor avuga ko dufite AMAZI ku kigero cya 85%.Yewe nta nubwo bigera kuli 5%.Wibaza ba Mayors bamwe icyo bamaze bikakuyobera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *