Amakimbirane ashingiye ku butaka si aya none…Dore icyakorwa ngo aranduke - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:06 47

Amakimbirane ashingiye ku butaka si aya none…Dore icyakorwa ngo aranduke

Iyi nyandiko ikubiyemo ibitekerezo bwite bya Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

Kuva kera mu Rwanda, ubutaka cyangwa isambu byari iby’umuryango kandi hakabaho ubwuzuzanye hagati y’ababukoresha babuhingiramo cyangwa babwororemo. Isambu cyangwa ubutaka byari isooko y’ubukungu n’ishingiro ry’ibikorwa byose ntangamusaruro. Ubutaka cyangwa isambu ni umwe mu mitungo ifite agaciro ntagereranywa kuko mu buzima ntacyabusimbura. By’umwihariko mu Rwanda, ni inkingi ikomeye y’umusaruro n’imibereho ya buri munsi. Ubutaka kandi ni umutungo rusange w’Abanyarwanda bose, abakurambere babasigiye, abariho ubu n’abo mu gihe kizaza.

 

Mu myaka yashize, buri Munyarwanda wese yashoboraga kubona isambu, kubera ko habagaho isambu y’umuryango. Isambu iyo itabaga ihagije, umuntu yashoboraga kwimukira ahandi, agafata isambu ahantu hadatuwe. Ariko buhoro buhoro byaje guhinduka, ibibazo biravuka kubera ubutaka bugenda buba buke.

Guhera hagati y’ikinyenjana cya 20 ubutaka bwatangiye kuba isooko y’amakimbirane akomeye hagati y’abaturage mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga binini kubera impamvu za politiki zariho icyo gihe. Abanyarwanda bamwe batangira kujya gukorera cyangwa gushaka imibereho cyane cyane muri Uganda no muri Congo-Mbiligi.  Muri iyo myaka ni naho hagaragaye impunzi za mbere zahunze zitaye gakondo, amasambu n’indi mitungo itimukanwa. Ibibazo bikomeye by’ubutaka n’amasambu biratangira kugeza no muri iki gihe turimo.

Ntidushobora kuvuga amakimbirane mu Rwanda cyangwa mu karere k’ibiyaga binini tutavuze ku butaka. Amakimbirane aturuka ku butaka cyangwa ku masambu  avukamo urugomo, inzangano n’ubwicanyi mu miryango. Umugabo akica umugore, umugore akica umugabo, umwana akica umubyeyi cyangwa umubyeyi na we akiyicira uwo yabyaye.  Umwe mu baganga n’indwara zo mu mutwe, agaragaza ko ubwicanyi bumwe bwo mu miryango buterwa n’ibibazo by’imitungo.

Aho abayobozi bakuru bagiye hose bakakira ibibazo by’abaturage ntihashobora kuburamo ikijyanye n’ubutaka

Mu Rwanda amakimbirane ashingiye ku butaka ni kimwe mu bibazo abayobozi b’inzego z’ibanze bangana na 95% bemeza ko ari ingutu mu bibangamiye umuryango nyarwanda. Ayo makimbirane agaragara mu izungura, kugura no kugurana ubutaka, gukoresha umutungo wabuvuyemo no kubugabana. Ibibazo birebana n’ubutaka ndetse n’andi makimbirane aturuka ku mirimo ibukorerwaho biza ku mwanya wa mbere mu byakirwa n’Urwego rw’Umuvunyi. Ubwinshi bw’ibi bibazo ahanini bituruka ku kuba ubutaka ari wo mutungo wa mbere abantu bakuraho imibereho kandi ukaba udahagije.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubucucike bukabije bw’abaturage, n’umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage.  Ibarura rusange ry’abaturage riheruka muri Kanama 2012 ryagaragaje ko u Rwanda rufite abaturage bagera kuri miliyoni 11. Bivuga ko uyu mwaka wa 2020, umubare w’abaturage ushobora kuba ugeze hafi kuri miliyoni 14 kuko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ubarirwa kuri 3% buri mwaka.  90% y’abaturage b’u Rwanda bakaba batunzwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Iryo barura ryerekanye ko kirometero kare imwe yari ituweho n’abantu 416. Ubucucike bukabije bw’abaturage bugaragara ko butajyanye n’umutugo w’ubutaka ikindi ni uko umuvuduko ukabije w’abaturage wagiye usumba umuvuduko w’ubwiyongere mu bukungu. Kuri ubu uko imyaka yiyongera, biragenda birushaho gukomera kuba umuntu yatungwa n’ibiva ku butaka gusa kubera ko ari buto cyane ugereranyije n’ababwifuza.

Ikindi n’uko umutungo w’ubutaka wagize agaciro kanini ku buryo buri Munyarwanda wese yifuza kubika ubukire bwe mu mutungo utimukanwa w’ubutaka. Ibi bituma inzira yo kubushaka izamo ihangana rikomeye cyane ku buryo ntawemera guhara agace akari ko kose k’ubutaka bwe bigatuma amakimbirane abushingiyeho yiyongera cyane.

Kubera ibyo bibazo byose by’ubucucike bukabije, amakimbirane y’ubutaka, n’ubwiyongere bw’ibibazo binyuranye kandi bikomeye bifitanye isano n’ubutaka mu gihugu hose, leta y’u Rwanda yakoze gahunda nyinshi, ifata n’ibyemezo bitandukanye kuva mu 2010 kugira ngo imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka ibe inkingi y’iterambere, binatume n’ibibazo by’ubutaka bigabanuka.

  • Hari amategeko ajyanye n’ubutaka yashyizweho andi aravugururwa
  • Hari ugusaranganya ubutaka
  • 52% (1.300 km2) y’ubuso bwa pariki yatujwemo abanyarwanda
  • Igice cy’ishyamba rya Gishwati cyaratanzwe gituzwamo abantu
  • Abayobozi bamwe bari bafite ubutaka bunini basabwe kubugabanya
  • Hashyizweho itegeko ririnda imitungo y’abantu badahari
  • Kubarura uduce miliyoni 8 tungana n’ubutaka bwose bw’igihugu no kumenya ba nyirubutaka
  • Igipimo cyo kubakamo inzu yo guturamo cyagizwe metero 15 kuri 20, n’ibindi…        

Ubutaka bwo guturaho busa n’ubwamaze kurangira, hari n’uturere hakurikijwe imiturire ituranga ndetse n’ubwinshi bw’abadatuye bigaragara ko umubare w’Abanyarwanda ushobora kurenga umubare w’ubutaka bwo guturwaho niba koko kuri Km26,338 u Rwanda rufite, hasigaye ubuso butarenze 4.7% bugenewe guturwaho.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority, RHA) kivuga ko umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira ubucucike bukabije, ukaba ufite abaturage barenga 1 600 kuri km2 imwe. Ibi byose ngo bigaterwa n’ukudakurikiza ibishushanyo by’imiturire.

Kugira ngo ibibazo bifitanye isano n’ubutaka bikemuke hakorwa n’ibura ibintu bine:

  1. Abanyarwanda bose ikibazo bagomba kucyumva bakakigira icyabo mu nzego zose za leta, amadini, imiryango yose itegamiye kuri leta kuko n’uburyo bumwe bushoboka bwo gukumira no gukemura amakimbirane n’ihohotera mu banyarwanda.
  2. Gukomeza gukora ubushakashatsi ku bibazo bijyanye n’ubutaka n’ingenzi cyane mu gukumira amakimbirane ashobora kuvuka mu banyarwanda kuko abashaka ubutaka ari benshi kuruta ubutaka buhari.
  3. Kwandikisha ubutaka uko bwaba bungana kose ni igikorwa kigomba gukorwa n’Abanyarwanda bose kuko nacyo ni kimwe mu bisubizo bishobora gukemura amakimbirane ajyanye n’ubutaka.
  4. Gukomeza ubukangurambaga bwigisha Abanyarwanda kubyara abo bashoboye

Ibindi wasoma:

Dr MUNYANSANGA Olivier

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Abaririmbaga vision 2020 muri 2010 ubunibwo bari babona vision icyaricyo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *