Girl in a jacket Amakipe azesurana muri 1/2 mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda yamenyekanye | UMUSEKE

Amakipe azesurana muri 1/2 mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda yamenyekanye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Amakipe ane yo mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu bagabo agomba kuba yishakamo abiri azakina shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo icyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino 2021-2022 yamaze kuba amenyekana.

                                                                                          Ikirango cya FERWAFA

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Ukwakira 2021, nibwo amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yakinaga yishakamo ayerekeza muri ½, maze amakipe ane asohoka yemye muri ¼ . Ayo ni Amagaju FC, Etoile de l’Est, Gicumbi FC na Heroes FC.

Aya makipe yose uko ari ane agomba kuba akina umukino ubanza tariki ya 9 Ukwakira 2021, aho Heroes FC izakira ikipe ya Gicumbi FC kuri sitade ya Bugesera ku isaha ya saa munani z’amanywa (2:00pm).

Kuri uwo munsi kandi kuri sitade ya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, Ikipe y’Amagaju akazacakirana na Etoile de l’Est yo mu Burasirazuba.

Uko aya makipe 4 yakomeje yitwaye muri ¼ cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya kabiri mu bagabo. Imikino yo kwishyura uko yarangiye, Kirehe yari yatsindiwe 4-1 I Gicumbi, umukino warangiye amakipe yose anganya 1-1, maze biha amahirwe Gicumbi yo kugera muri ½ ku kinyuranyo cy’ibitego 6-2.

Undi mukino wahuje Rugende FC na Etoile de L’est, aho warangiye ari ubusa ku busa, ariko kubera Etoile de L’est yari yatsinze umukino ubanze igitego kimwe ku busa biyiha amahirwe yo gukomeza n’ikinyuranyo cy’igitego 1-0.

Ni mu gihe kandi Vision FC yatsindaga Heroes 1-0, ariko kubera umukino ubanza Heroes yari yatsinze igitego kimwe ku busa, mu mikino yombi yarangiye amakipe anganya 1-1. Nta kundi byari bugende atari ukwitabaza penarite maze Heroes itsinda 5 kuri 3 za Vision FC.

Ubwo kandi niko Amagaju y’I Nyamagabe yanganyaga ubusa ku busa na Vision Jenuesse Nouvelle. Ariko impamba Amagaju yari yakuye kuri sitade ya Huye y’ibitego 2-1, iyihesha itike yo gukina ½ ihatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bagabo muri shampiyona y’u Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riherutse gutangaza ko itangira rya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu mupira w’amaguru mu bagabo igihe yagombaga gutangiriraho kigijwe inyuma, shampiyona ikimurirwa kuri 30 Ukwakira ikuwe kuri 16 Ukwakira 2021.

Iyi shampiyona kandi izatangira harimo amavugurura mashya, nko kuba umubare w’abanyamahanga bagira icyarimwe mu kibuga wakuwe kuri 3 ugashyirwa kuri 5.

Mu bindi nuko umukinnyi w’umunyamahanga urengeje imyaka 30 atazemererwa gukina shampiyona y’u Rwanda, hakiyongeraho ko agomba kuba yarakiniye ikipe nkuru y’igihugu cye byibura imyaka itatu iheruka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *