Ni irushanwa rizaba rigamije kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu banyeshuri bafite impano yo kuririmba no kuvuga imivugo, rizatangirira mu mujyi wa Kigali nyuma rigere no mu zindi Ntara. Amarushanwa azatangira muri Werurwe 2019.

Mutimawurugo wateguye aya marushanwa asanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo za Gakondo na Politike
Iri rushanwa ryateguwe n’umuhanzi uzwi mu ndirimbo za gakondo, Mutimawurugo Claire ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.
Aganira na Umuseke yavuze ko iryo rushanwa intego yaryo ari ukurwanya ibibyobyabwenge binyuze mu ndirimbo n’imivugo.
Abana baziyandikisha ngo ubwabo ni bo bazihangira izo ndirimbo n’imivugo bazayiyandikira, nta wemerewe gukoresha ibyo abandi bahanze.
Kugira ngo ahitemo ko irushanwa rizabera mu bigo by’amashuri yabanje kubiganiraho na bamwe mu babyeyi bamubwira impungenge zabo cyane ku bana bakoresha ibiyobyabwenge.
Mutimawurugo agira ati “Nahisemo ko bizabera mu bigo by’amashuri nyuma yo kuganira n’ababyeyi bafite abana biga, na bamwe mu barezi bagiye bagaragaza ko abana biga basigaye banywa ibiyobyabwenge, abandi bakabicuruza.”
Ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizatangirira mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu mujyi wa Kigali ku yindi nshuro ngo nibwo bazagera no mu Ntara.
Muri buri kigo hazajya hafatwa abana batanu. Babiri ba mbere mu mivugo na batatu barushije abandi kuririmba neza no gutambutsa ubutumwa bwiza bujyanye no kurwanya ibiyobyabwenge.
Abanyeshuri bazarenga ijonjora rya mbere ngo bazahurizwa hamwe hatorwemo aba mbere ku rwego rw’umujyi wa Kigali ari na bo bazatsindira ibihembo bizatangwa uwo munsi.
Bimwe mu bihembo bizatangwa harimo gukorerwa indirimbo z’amajwi n’amashusho, guhabwa ibikoresho by’ishuri n’amafaranga.
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW