Ikigo cya Transpoesis Rwanda gisanzwe giteza imbere abafite impano mu kuvuga imivugo kigiye no mu nkambi z’impunzi aho bagiye gushaka yo abafite impano mu busizi mu irushanwa babateguriye.
Baherukaga gutegura irushanwa ry’ubusizi mu banyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, ubu barakomereza no ku bana baba mu nkambi za Mahama i Kirehe na Gihembe i Nyamagabe.
Dr. Andrea Grieder ukuriye Transpoesis avuga ko impamvu bahisemo kujya mu Nkambi byagendeye no ku ntego bafite yo gutanga ubutumwa bw’ikizere n’urukundo muri izo mpunzi.
Ati “Turashaka kubaha ubutumwa bw’ ikizere n’ urukundo kuko usanga abantu bari mu nkambi aribyo bakeneye cyane kubera ibibazo bahura nabyo.”
Ngo mbere y’uko abo bana bafite izo mpano barushanwa bazabanza bahugurwe mugihe cy’iminsi ibiri.
Gihembe niho bazabanza guhugurwa taliki ya 5 na 6 Ukuboza 2018 barushanwe kuya 12 Ukuboza.
Mahama ho igikorwa nk’iki kizaba hagati ya Noheli n’Ubunani.
Muri buri nkambi hazavamo umwana umwe uzahembwa agakorerwa umuvugo mu majwi n’amashusho agahabwa igihembo ndetse n’imyambaro.
Intego ni ukumenyekanisha impano z’aba bana zikabagirira akamaro.

Dr. Andrea Grieder wateguye aya marushanwa

Mu nkambi naho ngo hari abana bafite impano mu busizi
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW