Amashimwe kwa Rideman, ubu ni ababyeyi b’abana 3 nyuma yo kubyara impanga | UMUSEKE

Amashimwe kwa Rideman, ubu ni ababyeyi b’abana 3 nyuma yo kubyara impanga

Umuraperi ukomeye mu Rwanda, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ndetse akiyita “Rusake” we n’umuryango we bari mu byishimo byo kwibaruka impanga z’abakobwa babiri.

Riderman yavuze ko yatunguwe no kubyuka akumva ko babyaye impanga, avuga ko yishimiye abakobwa babiri bungutse

Uyu muhanzi uvugwaho imyitwarire myiza no kuba ari inyangamugayo akaba umugabo ubereye urugo, yatangaje ko mu Cyumweru gishize ari bwo mu muryango we bibarutse impanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Rideman yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuko tariki 13 Kamena 2021 “naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu mbyuka tariki 14 Kamena ndi umubyeyi w’abana batatu.”

Yavuze ko ubusanzwe umuntu agira inzozi ariko “Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.”

Yakomeje agira ati “Imana hejuru ya byose, amashimwe ku mubyeyi wibarutse @AgasaroNadiaFarid, amashimwe ku Baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.”

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye muri Kanama 2015, bari basanzwe bafite umwana umwe w’umuhungu ubu bakaba bagize abana batatu nyuma yo kwibaruka izi mpanga z’abakobwa babiri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ngo Riderman “avugwaho imyitwarire myiza no kuba ari inyangamugayo ???” Hahahaaaaa !!! Uzabaze abakobwa babanye igihe yarangiza akabata.Aba Stars benshi baemukira abakobwa,rimwe na rimwe babatera inda bakabajugunya,bakarongora abandi.Ubwo ni UBUHEMU bubi cyane.

    • Aba Stars ntabwo ari abantu beza.Bakunda guhemukira abakobwa babanye.Riderman yabanye na Assinah imyaka irenga 8,aramuta.Nta kabuza ko baryamanaga.Niyo mpamvu abakobwa bamwe biyahura kubera abahungu babahemukira.Tekereza kuryamana n’umuntu akubeshya ko agukunda,yarangiza akaguta.Biraryana kandi bibabaza Imana cyane.Ni ubuhemu bukomeye.

  • Nta gushidikanya ko Kubyara abana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *