Amashuri aragarutse, Primaire na Secondaire bamwe baratangira kuri 2 no ku ya 23 Ugushyingo | UMUSEKE

Amashuri aragarutse, Primaire na Secondaire bamwe baratangira kuri 2 no ku ya 23 Ugushyingo

Minisiteri y’Uburezi itangaje ingengabihe y’amashuri y’umwaka wa 2020-2021, abazabimburira abandi bazatangira igihembwe cya Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2020.

Iri tangazo rije ryunganira Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020 yari yatanze icyizere ko amashuri ashobora kongera gufungurwa nyuma y’uko ku ya 16 Werurwe 2020 yari yafunzwe mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Abanyeshuri bazabimburira abandi bazatangira Igihembwe cya Kabiri tariki 2 Ugushyingo 2020, ni abiga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 w’abanza, abo mu wa 3, 5 n’uwa 6 w’ayisumbuye, abiga ubumenyingiro bo mu mwaka wa 3 n’uwa 5 ndetse n’abiga iby’uburezi (TTCs) guhera mu mwaka wa 1 kugeza mu wa 3.

Ikindi cyiciro kizatangira ku ya 23 Ushyingo 2020 kirimo abiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza ndetse n’abo mu yisumbuye bo mu mwaka wa 1, 2 n’uwa 3.

Iki gihembwe biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 02 Mata 2021 hitegurwe icya Gatatu kizatangira ku ya 15 Mata 2021.

Ministeri y’Uburezi ivuga ko abo mu myaka ya 1 kugeza mu wa gatatu w’amashuri abanza n’abo mu mashuri y’inshuke igihe bazatangirira kizatangazwa nyuma.

NSHIMIYIMANA Dieudonne
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nizere ko ya 10% nayo ukwa 11 izatangwa! Rwose abqnyamakuru mutubarize aho byapfiriye kugira ngo iriya 10 % ihabwe abalimu.

  • Nizere ko ya 10% nayo ukwa 11 izatangwa! Rwose abqnyamakuru mutubarize aho byapfiriye kugira ngo iriya 10 % ihabwe abalimu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *