Amavubi agiye kwipima na Cameroun mu mukino wa gicuti | UMUSEKE

Amavubi agiye kwipima na Cameroun mu mukino wa gicuti

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe y’Igihugu, Amavubi azakina imikino ya Gicuti na Cameroun na Congo Brazzaville.

Igitego cya Sugira ni cyo cyahaye itike Amavubi kwerekeza muri CHAN ku(Archives)

FERWAFA ivuga ko iyi mikino ya gicuti ari iyo kwitegura irushanwa rya Africa ry’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo rizwi nka CHAN ya 2020 rizaba muri Mata uyu mwaka.

Umukino wa mbere wa gicuti uzahuza Amavubi y’u Rwanda n’Intare zitagamburuzwa za Cameroon uzabera i Yaoundé tariki ya 24 z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Naho tariki ya 28 Gashyantare Amavubi ahure n’Amashitani y’Umutuku ya Congo Brazzaville mu mukino uzabera i Kigali mu Rwanda.

Cameroon izanakira CHAN yaherukaga gukina n’Amavubi mu Ugushyingo mu mukino wabareye i Kigali ubwo yashakaga itike yerekeza mu gikombe cya Afurika, Cameroon igatsinda 1-0 Amavubi.

Amavubi yabonye itike iyerekeza mu mikino ya CHAN mu mukino wayahuje na Ethiopia wabereye i Kigali mu Ukwakira 2019 abona igitego kimwe cyatsinzwe muri uyu mukino gitsinzwe na Ernest Sugira wanazize amagambo yatangaje nyuma y’uyu mukino.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *