Amavubi yageze muri Maroc aherekejwe na Perezida wa FERWAFA | UMUSEKE

Amavubi yageze muri Maroc aherekejwe na Perezida wa FERWAFA

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikipe y’igihugu Amavubi yageze muri Maroc, aho igiye gukina na Mali umukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane ukazabera Agadir.

Amavubi yageze Agadir saa saba z’ijoro (1h00 a.m)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yahagrutse i Kanombe yerekeje muri Maroc iherekejwe na Perezida mushya wa FERWAFA Nizeyimana Olivier Mugabo. Yageze Agadir saa saba z’ijoro (1h00 a.m).

Ikipe icumbitse kuri Tildi Hotel aho yasanze Ngwabije Clovis na IMANISHIMWE Emmanuel.

Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad, na Imanisgimwe Emmanuel barahurira muri iki gihugu, na bagenzi babo.

Djihad Bizimana ni we uzagera mu mwiherero nyuma, ku wa Kabiri abandi barahita bawujyamo none.

 

Abakinnyi bagiye muri Maroc:

ABANYEZAMU: MVUYEKURE Emery, BUHAKE Twizere Clément, NDAYISHIMIYE Eric

ABAKINA INYUMA: FITINA Omborenga, RUKUNDO Denis, RUTANGA Eric, IMANISHIMWE Emmanuel, RWATUBYAYE Abdul, MANZI Thierry, NIRISARIKE Salomon, NGWABIJE Bryan Clovis na BAYISENGE Emery

ABO HAGATI: BIZIMANA Djihad, TWIZERIMANA Martin Fabrice, MUHIRE Kévin, MUKUNZI Yannick, NIYONZIMA Olivier, NIYONZIMA Haruna na RAFAEL York

ABABAKINA IMBERE: KAGERE Medie, TUYISENGE Jacques, BYIRINGIRO Lague, TWIZERIMANA Onesme na HAKIZIMANA Muhadjir.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Haruna Niyonzima n’umuvandimwe Hakizimana Muhadjir biteguye gutanga umusanzu ku ikipe y’igihugu

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *