AMAFOTO: Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Mozambique na Cameroon | UMUSEKE

AMAFOTO: Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Mozambique na Cameroon

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iyobowe n’Umutoza Mashami Vincent yatangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ni yo ya mbere yo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika izaba mu mwaka utaha.

Aba basore b’Amavubi batangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko bari bamaze kubona ibisubizo byo kwipimisha Covid-19.

Iyi myitozo yatangiye mu masaha ya mu gitondo iza gukorwa mu nkora n’akavura kagwaga i Nyamirambo.

Uyu munsi abakinnyi bose bakoze muri rusange ni ab’imbere mu gihugu, aho biteganyijwe ko abazava hanze bazagera mu Rwanda mu mpera z’iki Cyumweru.

Mashami Vincent ahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri afite mu mpera z’uku kwezi,  yavuze ko bazakorera imyitozo ku bibuga bibiri, kimwe gifite ubwatsi bw’ubukorano ndetse n’ikindi gifite ubwatsi bw’umwimerere bitewe n’uko bazakina imikino ibiri.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nabwo biteganyijwe ko Amavubi akora imyitozo ari abakinnyi 23, mu gihe cyo abandi 8 bahamagawe bataragera mu Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, iri kwitegura imikino ibiri umwe uzayihuza na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021, undi ukayihuza na Cameroon i Yaounde  ku wa 30 Werurwe 2021.

Cameroon nk’ikipe izakura irushanwa yamaze kubona itike.

SHYIGIKIRA YouTube Channel yacu UMUSEKE TV  UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Abakinnyi bahamagawe

AMFOTO@FERWAFA Twitter

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *