Amavubi yatsindiwe i Bangui yageze mu Rwanda yakirwa n’umufana umwe – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga


Amavubi yatsindiwe i Bangui yageze mu Rwanda yakirwa n’umufana umwe

U Rwanda ntirwatangiye neza amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kuko rwatsinzwe na Centrafrique 2-1. Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri abasore b’Amavubi bageze i Kigali, umutoza wabo ahunga itangazamakuru.

Amavubi yageze mu Rwanda saa saba z'ijoro

Amavubi yageze mu Rwanda saa saba z’ijoro

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kamena 2017 saa saba z’ijoro nibwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yageze mu Rwanda ivuye i Bangui muri Centrafrique. Aho yatsindiwe ibitego 2-1 ku cyumweru mu mukino wa mbere w’irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun (AFCON2019).

Muri uyu mukino igitego cya Sugira nticyari gihagije ngo Amavubi atangire neza kuko yatsinzwe bibiri na Salif Keita  na Junior Gourrier. Kutitwara neza mu mukino wa mbere byatumye ubwo bageraga i Kigali mu Rwanda bakirwa n’umufana w’umupira w’amaguru umwe gusa, Munyaneza Jacques bita Rujugiro.

Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yabwiye abanyamakuru ko batakaje umukino wa mbere kubera amahirwe make, kuko byarashobokaga ko babona amanota atatu cyangwa inota rimwe kuko iminota 90 ya nyuma yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Antoine Hey umutoza mushya w’Amavubi we yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahitamo kugenda atavugishije itangazamakuru.

Haruna Niyonzima na Iranzi Jean Claude basanze ku kibuga nta bakunzi ba ruhago babategereje

Haruna Niyonzima na Iranzi Jean Claude basanze ku kibuga nta bakunzi ba ruhago babategereje

Ndayishimiye Eric Bakame niwe wari mu izamu

Ndayishimiye Eric Bakame niwe wari mu izamu

Migi agisohoka yabwiye Rujugiro ati, wakoze kuza kutwakira

Migi agisohoka yabwiye Rujugiro ati, wakoze kuza kutwakira

Jacques Tuyisenge na Michel Rusheshangoga barahita basanga amakipe yabo muri Tanzania na Kenya

Jacques Tuyisenge na Michel Rusheshangoga barahita basanga amakipe yabo muri Tanzania na Kenya

Bamwe basohokaga bihisha camera z'abanyamakuru

Bamwe basohokaga bihisha camera z’abanyamakuru

Rujugiro niwe mufana rukumbi wari ku kibuga cy'indege

Rujugiro niwe mufana rukumbi wari ku kibuga cy’indege

Haruna avuga ko batakaje kubera amahirwe make ariko nta rirarenga

Haruna avuga ko batakaje kubera amahirwe make ariko nta rirarenga

Photo: R.Ngabo/UMUSEKE

Roben NGABO

UMUSEKE

 

9 Comments

  1. tion

    June 13, 2017 at 8:30 am

    ahahahha pauvre mavubi. Nabo bafite isoni ahahah

  2. Arafinda

    June 13, 2017 at 8:38 am

    Amavubi yajyiye gufindafinda Bangui niyo mpamvu nta bafana bata igihe bajya kuyakira, dukeneye ikipe idafindafinda, niba barahisemo gufindafinda ntabwo abafana twabafinda inyuma.

  3. alain

    June 13, 2017 at 9:45 am

    Bye bye football yo mu Rwanda shame on Ferwafa and Minispoc. Mujye muwirebera tuba twasoze ayo kubahemba.

    • Gilbert

      June 13, 2017 at 9:57 am

      Hahaha, gusa birababaje. Wagira ngo foot yo mu Rwanda irarozwe.

  4. Kalisa

    June 13, 2017 at 11:11 am

    Preparation and organization please. Njye sinarenganya bariya basore cyangwa umutoza, ahubwo muri FERWAFA harimo ikibazo gikomeye cyane. None se babonye umutoza ryari? Bakoze se izihe exercisses? Umupira wacu uzaguma aho uri cyangwa bijye irudubi.

  5. Gasongo

    June 13, 2017 at 12:06 pm

    ABANTU BATSINZWE BABA BASEKA? Hari aho bigaragara kuri ayo mafoto ko bababajwe no kuba batsinzwe? BIRABABAJEKABISA……NTA WINNING SPIRIT BANO BA TYPES BAFITE…….TURAKORERA UBUSA!!!! NI AKUMIRO……..!!!!

  6. Kalisa

    June 13, 2017 at 4:52 pm

    Haruna ngo nta rirarenga? Niyo mpamvu we na Iranzi bari guseka! Ubwo se abakinnyi batababajwe no gutsindwa n’igihugu nka RCA kimaze imyaka “gihombye” wabategaho intsinzi?

  7. Mfano Jean-Pierre

    June 13, 2017 at 10:15 pm

    Kumurika imideri babishobora!

  8. gahuku

    June 15, 2017 at 12:17 pm

    Ariko niki gituma abakinnyi nka Migi, iranzi ,Haruna ,bahora bahamagarwa imyaka ikarinda igera Kwi 10 ntanumusaruro batanga ibindi bihugu nubwo waba uriki udatanga umusaruro bagushyira kuruhande ibi nibigaragaza cya kimenyane na ruwsa mumupira wamaguru murwanda byimitswe na ferwafa hakeneye impinduka mumupira wacu birasaba imbaraga.ikindi bicaje abakinnyi bashoboye bakiniraga mugihugu bibanda kuri bariya ba stars badakunda igihugu ahubwo bikundira aamafranga .

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock