AMIR yitandukanyije n’uwari umuyobozi wayo uregwa gufata ku ngufu – UMUSEKE

AMIR yitandukanyije n’uwari umuyobozi wayo uregwa gufata ku ngufu

Uyu munsi ishyirahamwe ry’ibigo by’imari biciriritse mu Rwanda, AMIR, ryatangaje ko ryitandukanyije n’uwari umuyobozi waryo John Peter Rwema ufunze aregwa gufata umukobwa ku ngufu, ko ibyo aregwa yabibazwa nkawe ubwe ntaho bihuriye na AMIR.

John Peter Rwema wari umuyobozi wa AMIR iki kigo kitandukanyije nawe

John Peter Rwema wari umuyobozi wa AMIR iki kigo kitandukanyije nawe

Mu itangazo iki kigo gihuriwemo na za Microfinances na za SACCOs cyasohoye ku rubuga rwacyo  cyavuze ko gitandukanya neza amahame ngengamyitwarire mu kazi n’imyifatire y’umuntu ku giti cye.

Mu nama y’ubuyobozi y’iki kigo yateranye kuwa 13 Ugushyingo ngo yize ku biregwa uwari umuyobozi wa AMIR John Peter RWEMA wari ugiye kumara ukwezi afunze aregwa gufata ku ngufu.

Muri iyi nama ngo banzuye ko bamaganye ihohotera iry’ariryo ryose rishingiye ku gitsina bongera no kwibutsa indangagaciro bagenderaho nka AMIR n’ibihano mu gihe hari urenze ku mahame ngengamyitwarire yabo.

Nyuma yo gushinjwa biriya byaha Inama y’ubuyobozi bwa AMIR nyuma yahise yandikira John Peter RWEMA imumenyesha ko ahagaritswe mu kazi by’agateganyo. Mu itangazo rya none ho batangaje ko mu byumweru bicye baza gushyiraho undi muyobozi mukuru umusimbura.

AMIR yatangaje ko ibiregwa Rwema bimuregwa nkawe ntaho biriye n’urwego yari ayoboye.

Mu kwiregura ku byaha aregwa, John Peter Rwema yavuze ko hari bamwe mu bakozi ba AMIR bafatanyije n’umwe mu miryango y’abafatanyabikorwa ba AMIR mu kumugusha mu mutego w’icyaha aregwa bagamije kumuvana ku buyobozi bwa AMIR.

Gusa ntiyahakanye ibimenyetso bimwe byerekanywe mu rukiko bigaragaza ko yasambanyije umukobwa ku ngufu.

Ubuyobozi bwa AMIR buvuga ko bwamaganye amakuru aheruka gutangazwa ko hari abafatanyabikorwa ba AMIR cyangwa abakozi bayo bafitanye isano n’ibiregwa Rwema, ko ayo makuru nta kuri afite.

Mu mpera z’ukwezi gushize Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwanzuye ko ubujurire ku gufungwa by’agateganyo bwa Rwema nta shingiro bufite, akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi ku cyaha akekwaho.

UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. kalinda

    04/12/2017 at 9:43 pm

    ni icyo mbakundira! bitandukanyije naweeee! aka ni akumiro mba ndoga rwasamirera.

  2. Bagire Ephrem

    04/12/2017 at 10:03 pm

    Ariko ibyo muganga n’abatangabuhamya bagaragaje birasobanutse neza uriya mukobwa yarahohotewe rwose nta gushidikanya. Abayobozi ba AMIR bagize ubushishozi, naho ibivugwa n’abo ku ruhande rushyigikiye Rwema ni amatakirangoyi pe. Ngo bizeye ruswa birirwa batanga n’amasano bafitanye n’abantu bakomeye, ariko baribeshya ukuri igihe cyose kurarsinda

    • COCO

      05/12/2017 at 7:31 am

      @Ephrem koko se uyu mukobwa ungana kuriya bamufashe kungufu? amukuramo imyenda kugera ku ikariso ayinjizamo ? uyu mugabo ndora ufite inda inga itya? umukobwase bamusanze mucyumba cye? ubundi nsobanira ndumva ubizi cyane ninde wasanze undi mucyumba cye? Ibi ndabona biraza gukora kubagabo ubu uzajya akenera kukwikiza azajya aza agutandaraze imbere narangiza ati ihohoterwa gusa uyu mugabo arababaje ntiyigeze agira amakenga nahubundi yari kureka irishyano ryumukobwa pe ntarikoreho

      • Ngunda

        05/12/2017 at 8:37 am

        Njye nemeranywa nawe koko harimo ubugambanyi kuko ntibibaho ko umukecuru w’umukobwa nk’uriya afatwa n’umugabo umwe ufite imbaraga nk’iza Rwema.Ariko kandi na none nkabonamo isomo rivuga ko igihembo cy’icyaha ari uguseba. Rwema nawe iyo ataza kuba umushurashuzi ntago bari kumugusha mucyaha pe! byahuriranye nuko nawe asanzwe ari umushurashuzi. Ibi mbabwira byambayeho umugore yashatse kungusha mucyaha ndamunanira kuko natinye gucumura (guca inyuma umugore nashatse.

        Iyo utinya icyaha ntushobora kugwa mucyaha nk’iki

  3. mukarugira emerence

    05/12/2017 at 8:41 am

    yewe RWEMA yahuye nabisi ubundi batamushakaga, naho se ubundi nibangahe birirwa babakora uko bashaste kandi ntibyitwe ngo bafashwe kungufu?Gusa abakozi ba AMIR mugeze kucyo mwifuje kugeraho, ariko azavamo kandi azakora nahandi, ariko mumenye ko imana irarenganura, kandi namwe muri abagabo wenda ntihazabura ugwa mu cyaha kiruta icyo.naho se ubundi uriya mukecuru mama wacu ngo yafashwe kungufu harubwo yamusanze aho aryamye se ou bien niwe wasamze peter iwe, gusa ruswa irahatanzwe we iyo nkumi ayo amaze kurya, azamutunga kangahe se?Apuuu azawuteke nahandi ayongere kuko nomuribo bafatanyacyaha ba AMIR nabo nabagabo.ikibabaje nuko nurukiko rudashaka kumva abatangabuhamya kuko nabo ari abaryi gusa.

  4. dudu

    05/12/2017 at 10:34 am

    @Ephrem sha, utaranigwa agaramye agira ngo ijuru rir hafi. nawe uzaziyandikishe mu batanga buhamya buriya mukecuru kuko ndabona ubivuga nkuwaruhari.
    Rwema nawe niba yarabikoze, ubwo abonye isomo azige kurya ibyaruwe maze annye aho yeretswe.
    Nyiramwiza uriya nawe, nubwo umuseke ukuvugira ariko kubera uburanga bwawe batinye kugushyira ahagaragara kuko ishusho yawe burya ngo ntamarebwa yifutiye. komeza ako kazi hari igihe uzaboa igihembo cyabagambanyi nabafatanya cyaha.
    Imana aho iri mwijuru dore ko ireba aho tudashoboye kureba ikaba izi nibyo tutibwira, igihe cyayo kizagera irenganure urengana.

    JEAN PIERRE, Nizereko ako kazi bakaguha maze ugatunga ugatunganirwa. UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE.

  5. kacel

    05/12/2017 at 10:56 am

    Ngo bitandukanyije nawe? nonese ubundi bareganwaga hamwe cg baribafatanyije icyaha?

  6. Chris

    05/12/2017 at 11:14 am

    Ku ruhande rwanjye mbibona gutya:
    1. Kuba abantu babiri bakuru bari mu cyumba kimwe, ntibishatse kuvuga ko bemeranyije gukora imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe, iyo bayikoze, umwe akarega avuga ko byabaye ku ngufu kandi akaba afite ibimenyetso ko iyo mibonano mpuzabitsina yabaye, byasaba uregwa nawe kwerekana ko byari mu bwumvikane (ntekereza ko kubona ibimenyetso bigoye, keretse ahari wamufashe amajwi, kandi sinzi ko wajya gusambana ngo ubanze wegeranye ibimenyetso bizagushinjura mu gihe uwo mubikoranye yakwigarika!!!).
    2. Kuba muri iki kirego uregwa afatwa nk’umuyobozi w’uregwa, nkeka ko nabyo bimukubita mu cyico kubera ko amufiteho inshingano. Uregwa ashobora kuvuga ko yageze mu cyumba abisasabwe n’umukoresha, agakeka ko ari impamvu z’akazi amuhamagariye, ntamusuzugure kuko ari umuyobozi. Ushobora kuvuga ngo akazi ntikabera mu cyumba, ariko mu rubanza nabonye hakoreshwa ibimenyetso n’ubuhamya ntihakoreshwa inyurabwenge/logic.
    3. Akenshi iyo bavuze gufata ku ngufu, tubyitiranya no gusambanya umuntu utarageza ku ku myaka y’ubukure. Abanyarwanda n’ibibazo twanyuzemo ntitwagakwiye kwitiranya ibi bintu kuko tuzi ko hari abantu bakoze, n’abahaniwe ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa b’inkumi, ababyeyi, abakecuru,…
    Bibaho rero ko n’abantu bakuru bafatwa ku ngufu, kandi ntitugategereze ko biba ku muntu wacu wa hafi cyane (umugore wacu, mushiki wacu, fiancee,..) ngo twumve uburemere bwabyo. Ni uko bicecekwa kugira ngo badaseba, ariko ni icyorezo, ni ikinyamaswa kitwihishemo (cyane cyane abakoresha ku bakozi babo, cyangwa ababasaba akazi). Maze n’umugabo cg umugore afata ku ngufu uwo bashakanye, nkaswe abandi.

    Ntabwo ndi umunyamategeko, ariko twizere ko urukiko ruzaca urubanza hatagendewe ku marangamutima yacu, ahubwo hagendewe ku cyo amategeko ateganya (nubwo dufite uburenganzira bwo kuvuga uko tubyumva).

    NB: Bravo ku Umuseke ku buryo witwaye muri iki kibazo, ugerageza kutabogamira ku ruhande uru n’uru. Hari ibinyamakuru byanditse bivuga ngo ubutiriganya, ruswa, ubugambanyi,…muri uru rubanza mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro wa mbere, none ubu byaracecetse ntiwahasanga inkuru kuri uru rubanza. Umuntu udasesengura wasomye izo nkuru, yakumva ko ubugenzacyaha cg ubutabera bwo mu Rwanda burushwa n’itangazamakuru gushaka ibimenyetso!

  7. Cyusa Dick

    06/12/2017 at 3:39 pm

    Mwicecekere ukuri kuzi Imana. Niba mwarakurikiye ibimenyetso birahagije byo kuvuga ngo kungufu yego cyangwa hoya.

    Uyu mugabo aho ari asabe Imana imbabazi izamubabrire kuko yakomerekeje benshi.
    Niba hari uwagambanye nawe yamutegeye aho azi byoroshye kumufatisha. Twitonde kuko uyu munsi ni Rwema ejo ni kanaka.

    Imana ihane abanyabyaha, itabare abarengana. Ariko iki cyaha niba imbere y’Imana cyarakozwe Mana umuhanire nibindi uzi twe tutazi.

    Mbega umugabo!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock