Amwe mu mafoto y’umukino w’u Rwanda na DRC i Rubavu – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Amwe mu mafoto y’umukino w’u Rwanda na DRC i Rubavu

Intsinzi y’Amavubi kuri Congo Kinshasa iracyari kwishimirwa cyane i Rubavu n’ahandi hatandukanye mu Rwanda, wari umukino wa gicuti amakipe yombi ari kwitegura CHAN 2016. Ni umukino warebwe n’abantu barenga ibihumbi 10 n’abandi ibihumbi byinshi bakurikiraga kuri Televiziyo.

Abantu benshi cyane muri Stade bashobora kuba bari Abanyecongo, ubwo indirimbo z’igihugu byombi zaririmbwaga iya Congo yumvikanye cyane abantu benshi bayiririmba kurusha iy’u Rwanda. Umutoza w’Amavubi yavuze ko ibi byabatunguye cyane ndetse byabashyize ku gitutu muri uyu mukino uruhasho gukomera.

Wari umukino ufunguye kandi unogeye ijisho, warangiye uko buri munyarwanda abyifuza kuko Amavubi yaherukaga gutsinda Congo Kinshasa muri CAN 2014 igitego cya Said Abed Makasi w’i Bukavu. Icy’uyu munsi cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge.

Muri CHAN u Rwanda ruri mu itsinda A, Congo iri mu itsinda B rizakinira i Huye.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze uyu mukino:

Team Rwanda y'amagare yari yaje gushyigikira Team Rwanda y'umupira w'amaguru, kuri iyi photo haragaragaramo abasore nka Valens Ndayisenge, Bosco Nsengimana, Hadi Janvier, Adrien Niyonshuti ukina muri Africa y'Epfo na bagenzi babo hamwe n'umutoza wabo Streling wicaye imbere

Team Rwanda y’amagare yari yaje gushyigikira Team Rwanda y’umupira w’amaguru, kuri iyi photo haragaragaramo abasore nka Valens Ndayisenge, Bosco Nsengimana, Hadi Janvier, Adrien Niyonshuti ukina muri Africa y’Epfo na bagenzi babo hamwe n’umutoza wabo Streling wicaye imbere

Amavubi ari kwishyushya

Amavubi ari kwishyushya

Les Leopards nazo ziri kwishyushya

Les Leopards nazo ziri kwishyushya

Abafana b'Amavubi biteguye gutangira akazi

Abafana b’Amavubi biteguye gutangira akazi

Impande zose wabonaga stade yuzuye amabara ya Congo

Impande zose wabonaga stade yuzuye amabara ya Congo

Biteguye nabo gutangira akazi

Biteguye nabo gutangira akazi

Umufana wa Congo udasanzwe yari yisize irangi ry'igihugu cye hose

Umufana wa Congo udasanzwe yari yisize irangi ry’igihugu cye hose

Mbere y'umukino umutoza Eric Nshimiyimana wigeze gutoza Amavubi yavugaga ko Amavubi afite amahirwe menshi kuko ari ikipe imaranye igihe kinini kurusha Congo

Mbere y’umukino umutoza Eric Nshimiyimana wigeze gutoza Amavubi yavugaga ko Amavubi afite amahirwe menshi kuko ari ikipe imaranye igihe kinini kurusha Congo

Rashid Kalisa, Yannick Mukunzi na Abdul Rwatubyaye ku giti cy'abasimbura

Rashid Kalisa, Yannick Mukunzi na Abdul Rwatubyaye ku giti cy’abasimbura

Perezida wa FECOFA yo muri Congo, Minsitiri Uwacu, Komiseri w'umukino w'umurundi, na Perezida wa FERWAFA Nzamwita

Perezida wa FECOFA yo muri Congo, Minsitiri Uwacu, Komiseri w’umukino w’umurundi, na Perezida wa FERWAFA Nzamwita

Florent Ibenge(iburyo) n'abamwungirije barimo Raoul Shungu Jean Pierre (ibumoso)

Florent Ibenge(iburyo) n’abamwungirije barimo Raoul Shungu Jean Pierre (ibumoso)

Stade yakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza yari yakubise yuzuye irimo abasaga 10 000

Stade yakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza yari yakubise yuzuye irimo abasaga 10 000

Amavubi aririmba 'Rwanda Nziza'

Amavubi aririmba ‘Rwanda Nziza’

Yusuf Habimana, Fiston Munezero, Danny Usengimana na Jean Claude Ndoli

Yusuf Habimana, Fiston Munezero, Danny Usengimana na Jean Claude Ndoli

Abakinnyi ba Congo buri wese aba yasokoje ibye kandi bitandukanye n'iby'undi

Abakinnyi ba Congo buri wese aba yasokoje ibye kandi bitandukanye n’iby’undi

Amavubi yabanje mu kibuga

Amavubi yabanje mu kibuga

Andreas Spier (hagati) watozaga APR FC mu minsi ishize akirukanwa, yagaragaye mu Rwanda aha kuri stade ya Rubavu

Andreas Spier (hagati) watozaga APR FC mu minsi ishize akirukanwa, yagaragaye mu Rwanda aha kuri stade ya Rubavu

Umukinnyi wa Congo ku mupira agerageza kureba aho atanga

Joel Kimwaki Kapiteni wa Congo ku mupira agerageza kureba aho atanga

Aritakuma ngo awuconge neza ahe bagenzi be

Kimwaki ukinira TP Mazembe aritakuma ngo awuconge neza ahe bagenzi be

Mwemere Ngirinshuti wakinaga ku ruhande rw'ibumoso mu bugarira

Mwemere Ngirinshuti wakinaga ku ruhande rw’ibumoso mu bugarira

Amavubi agerageza gushaka igitego kuri Corner mbere y'uko igice cya mbere kirangira

Amavubi agerageza gushaka igitego kuri Corner mbere y’uko igice cya mbere kirangira

Abasore b'Amavubi bishimira igitego cya Jacques Tuyisenge mu buryo Abakinnyi b'Abanyecongo bajya bakunda kwishimamo

Abasore b’Amavubi bishimira igitego cya Jacques Tuyisenge mu buryo Abakinnyi b’Abanyecongo bajya bakunda kwishimamo

Ba Minisitiri Louise Mushikiwabo na Gen James Kabarebe bafana Amavubi

Ba Minisitiri Louise Mushikiwabo na Gen James Kabarebe bafana Amavubi

Les Leopards za Congo zasigaye zamanjiriwe

Les Leopards za Congo zasigaye zamanjiriwe

Arabwira uyu mufana mushiki we ati 'nyegera tuyafane Amavubi yacu'

Arabwira uyu mufana mushiki we ati ‘nyegera tuyafane Amavubi yacu’

Arabwira abo mu rugo uko kuri stade byifashe ko u Rwanda rufite intsinzi

Arabwira abo mu rugo uko kuri stade byifashe ko u Rwanda rufite intsinzi

Barakoma akaruru bafana Amavubi umwe afashe kuri 'volant' y'igare rye

Barakoma akaruru bafana Amavubi umwe afashe kuri ‘volant’ y’igare rye

Intsinzi niyo ituma Abanyarwanda bagaragaza ko bahari

Intsinzi niyo ituma Abanyarwanda bagaragaza ko bahari

Umukinnyi wa Congo akubita icenga Dany Usengimana

Umukinnyi myugariro wa Congo akubita icenga Dany Usengimana

Yamucenze amuvana mu nzira

Yamucenze amuvana mu nzira

Ibyishimo hagati y'impande zombi

Ibyishimo hagati y’impande zombi

Raoul Shungu yavugaga ko yasanze u Rwanda rwarabaye rwiza kurushaho uko yarusize

Raoul Shungu yavugaga ko yasanze u Rwanda rwarabaye rwiza kurushaho uko yarusize

Florent Ibenge utoza Les Leopards avuga icyongereza cyiza cyane, ati "ikipe y'u Rwanda intsinze ibikwiriye"

Florent Ibenge utoza Les Leopards avuga icyongereza cyiza cyane, ati “ikipe y’u Rwanda intsinze ibikwiriye”

Johnny McKinstry utoza Amavubi yavuze ko yishimiye gutsinda Congo itozwa na Florent kuko nawe yigeze kumutsinda agitoza ikipe ya Sierra Leone

Johnny McKinstry utoza Amavubi yavuze ko yishimiye gutsinda Congo itozwa na Florent kuko nawe yigeze kumutsinda agitoza ikipe ya Sierra Leone

Photos/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock