Ange Kagame yashyize hanze ifoto Perezida akina n’umwuzukuru we | UMUSEKE

Ange Kagame yashyize hanze ifoto Perezida akina n’umwuzukuru we

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo, Umukobwa wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame yashyize hanze ifoto ya Perezida Kagame Paul ari kwita ku mwuzukuru we.

Perezida Kagame n’umwuzukuru we

Abinyujije kuri Twitter,Ange Kagame, yashyize hanze iyi foto ya nyakubahwa Perezida Kagame ari kwita ku mwuzukuru we wa mbere abihuza n’uyu munsi wahariwe abapapa.

Yahise yandikaho ubutumwa bwo gushimira se, Perezida Kagame,buri mu rurimi rw’Icyongereza.Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Umunsi mwiza w’aba Papa ku mugabo nkunda cyane.Warakoze cyane ku bw’amahirwe wampaye yo kuba umukobwa wa papa wishimye.Ubu uri na sogokuru mwiza.Ndagukunda.”

Perezida Kagame yahishuye bwa mbere ko yabaye Sogokuru tariki ya 20 Nyakanga 2020, nyuma y’umunsi umwe umukobwa we Ange I. Kagame yibarutse imfura.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHSON / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ibi byerekana uburyo Umwana aryoha cyane.Byaba UMWUZUKURU bikaba akarusho.Byose tubikesha Imana idukunda,iduha ibiryo,umwuka,amazi,etc…Ikongeraho Abana.Imana ishaka ko duhora twishimye iteka.Ibibazo biri mu isi,biterwa ahanini n’abantu bakora ibyo Imana itubuza,aho kuyitura ibyiza iduha.Abantu barangana,bararwana,baricana,etc…Abakora ibyo bose izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abayumvira gusa.Niko ijambo ryayo rivuga.Tujye twibaza tuti:”Ese nirinda gukora ibyo Imana itubuza??”.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *