Anita afite iduka Ella ririmo imyambaro y'imbere y'abagore, yatangiye acururiza mu rugo | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:04 42

Anita afite iduka Ella ririmo imyambaro y’imbere y’abagore, yatangiye acururiza mu rugo

Anita Mukeshimina umukobwa yahisemo gucuruza imyenda y’imbere (Underwear) y’abagore, avuga ko urubyiruko rukwiye gukoresha amahirwe bahawe bakihangira imirimo, yagiye mu bucuruzi amaze kurangiza kwiga Kaminuza ibijyanye n’Ubukungu.

Anita avuga ko afite muri we umushinga wo kuzubaka uruganda rukora iyi myenda na we ajya kurangura hanze y’igihugu

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Umuseke, Mukeshimana Anita  yavuze ko yifuza gushinga uruganda rukora imyenda ndetse avuga ko mu minsi mike atangira gusohora imyenda yanditseho Ella nk’uko shop ye yitwa.

Ati: ‘‘Njya gutangira gucura imyenda najyaga nganira n’inshuti zange nkumva zivuga ko zifuza ahantu zajya zigura imyenda y’imbere myiza, abenshi bibaza bati ese ni he twakura imyenda ya Quality. Numva nkwiye gushaka amafaranga iyo myenda nkajya nyibazanira hafi.’’

Anita avuga ko mbere yo kujya mu bucuruzi bw’imyenda y’imbere y’abagore yari afite akazi, ariko nk’umukobwa wari ufite inyota yo kwikorera akajya azigama udufaranga buri kwezi kugira ngo azatangire ubucurizi yakundaga.

Ati: ‘‘Nyuma yo kuzigama amafaranga yaje kugera kuri miliyoni 2,6Frw nza kujya muri Kenya, nzana imyenda mike nkajya nyigurisha ku nshuti zange (icyo gihe nabikoreraga mu rugo).’’

Anita avuga yatunguwe nyuma yo kuzana imyenda akajya ayicururiza mu rugo, kuko nyuma y’ibyumweru bibi yabaga yaguzwe.

Ati “Nasubiye muri Kenya nzana indi mpita ngira igitekerezo cyo kuba nashaka ahantu heza ho gukorera.’’

Mu gutangira ubucuruzi Anita yahuye n’imbogamizi nyuma y’uko yumvaga aho azakorera (Inzu) ashobora kuhabona byoreshye ndetse no ku mafaranga make, ariko ngo yaje gusanga byaramusabaga kongeraho amafaranga ku yo yari yarateganyije.

Ati ‘‘Numvaga mu bucuruzi bw’imyenda y’imbere nzakoresha miliyoni 3,5Frw ariko nasanze byibura ngomba gukoresha miliyini 11Frw.’’

Ubu Anita ni umwe mu bacuruzi biteje imbere aho akorere mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri CHIC, avuga ko mu myaka ibiri n’igice amaze akora ubucuruzi yabashije gufasha bagenzi be b’abakobwa ndetse aha akazi abagera kuri bane.

Ati ‘‘Nk’umukobwa nagombaga gukoresha amahirwe twahawe, nkanafasha abandi ni yo mpamvu nsaba urubyiruko bagenzi bange ko bakoresha aya mahirwe twahawe by’umwihariko abakobwa, bakamenya ko na bo bashoboye bakubaka ejo hazaza habo babikesha igihugu gifite amahoro.”

Anita avuga ko ikibazo atari igishoro kuko hari n’abagifite bagize ubwoba bibazo icyo bakora, avuga ko bagomba gutinyuka kuko bashoboye.

Anita atanga inama kuri bagezi be ‘‘bitinyuke bumve ko byose bishoboka bagaca imvugo ikunze kumvikana ivuga ko umukobwa ugize igikorwa akora aba afite izindi mbaraga zibyihishe inyuma (Abagabo), abagore turashoboye dufite ibitekerezo bizima, dushobora gukora ikintu gifatika kikagira imbaraga ku bukungu bw’igihugu.’’

Iduka yise ‘‘Ella’’ ricuraza imyenda y’imbere y’abagore ndetse n’iyo kurarana yiteguye, ngo yumva ko azashinga uruganda agaha akazi bagenzi be, avuga ko mu minsi ya vuba imyenda yose azajya agurisha izaba iriho ibirango bya Ella.

Imwe mu myenda iri mu iduka rimaze kumenyekana ku izina rya Ella ni nka: Body Swits, Body shapers, Cotton Pyjams, Short silk Pyjama, Nuisette, Complete sets, Seamless Panties, Bras, G-String, Underwear n’indi.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *