Antoine Hey yemeza ko Djihad, Djabel, na Abeddy ari intwaro zizafasha Amavubi – UMUSEKE

Antoine Hey yemeza ko Djihad, Djabel, na Abeddy ari intwaro zizafasha Amavubi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi uyu munsi irahaguruka i Kigali ijya muri Kenya gutangira CECAFA Senior Challenge 2017. Umutoza wayo Antoine Hey yemeza ko Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel na Biramahire Abeddy ari abakinnyi bafite ubuhanga azagenderaho muri iri rushanwa.

Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel na Biramahire Abeddy nibo umutoza w'Amavubi yemeza ko azagenderaho mu marushanwa ari imbere

Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel na Biramahire Abeddy nibo umutoza w’Amavubi yemeza ko azagenderaho mu marushanwa ari imbere

Abakinnyi 23, abatoza Antoine Hey, Mashami Vincent na Higiro Thomas, Dr Patrick Rutamu (Umuganga), Emery Kamanzi (Team Manager) na Peter Bahige (Kit Manager) barahaguru ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe uyu munsi saa 17:15.

Barajya muri Kenya gutangira ibyumweru bibiri by’imikino y’igikombe gihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati ‘CECAFA’. Umukino ufungura uzabahuza n’ikipe y’igihugu ya Kenya yakiriye amarushanwa.

Avuga ku myiteguro ya CECAFA umudage utoza Amavubi yabwiye abanyamakuru ko afitiye ikizere abakinnyi be. Abajijwe inking za mwamba abona azagenderaho yasubije ati:

“Ntabwo byoroha kuvuga abakinnyi barusha abandi ubuhanga cyangwa abo mbona ko bazamfasha cyane, kuko mfite umunyezamu mwiza, abugarira bakomeye kandi bahuza. Ariko navuga ko dufite abakinnyi bakiri bato bafite impano n’ubuhanga bwihariye. Abeddy (Biramahire), Djabel (Manishimwe) na ba Djihad (Bizimana) barakomeye kandi bazadufasha kuyobora umukino wacu”

Aba bakinnyi barasabwa gutangira kwigaragaza mu mukino wa Kenya ufungura CECAFA yimuriwe umujyi wari kuberamo. Byari biteganyijwe ko ubera i Machakos ku ntera ya 63Km uvuye i Nairobi. Wimurirwa kuri Bukhungu Stadium ivuguruye iri mu mujyi wa Kakamega ku ntera ya 359.5 Km.

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock