Apotre yandikiye Perezida amusaba ko ururimi rw’umwuka wera rwemerwa n’Itegeko Nshinga - UMUSEKE
  • 05/06/2020 9:26 44

Apotre yandikiye Perezida amusaba ko ururimi rw’umwuka wera rwemerwa n’Itegeko Nshinga

Uwitwa Muhire James wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yanditse ibaruwa igenewe Perezida wa Repubulika amusaba ko ururimi rw’Umwuka wera rwajya mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ibaruwa y’uyu mugabo wiyita Intumwa, ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bazikoresha batwamye uyu mugabo ko ibyo ariho asaba ari nko gutera urwenya abandi bakibaza niba ruriya rurimi koko ubundi rubaho.

Iyi baruwa ya Muhire James, igaragaza ko ubu busabe bwe bushingiye ku mirongo iri muri bibiliya nk’uwa Yoweli: 3-1-2, Matayo: 27-46-50 ndetse n’Ibyakozwe n’Intumwa: 2-1-4.

Akomeza avuga ko asaba ko uru rurimi rwakongerwa mu ndimi zemewe mu Rwanda rukaba urwa Gatanu nyuma y’Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikiswahili.

Mu gusoza iyi baruwa ya Apotre James iriho n’umukono ndetse na Kashi bye, agira ati “Nyakubahwa Perezida ndabasaba kandi ko ku bufatanye bwanyu mwadufasha tukanageza uyu mugambi mwiza no ku bindi bihugu byose.”

Kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, cyatangaje ko cyavugishije uriya mugabo wanditse iriya baruwa, akemerera ko ari we wayanditse koko icyakora ngo ntiyabashije kugitangariza niba yarageze ku wo yayandikiye cyangwa itaramugeraho.

Ubwo havugururwaga Itegeko Nshinga ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015, Intumwa za rubanda zakuye ijambo ‘Imana’ mu irangashingiro ry’iri tegeko risumba ayandi mu Rwanda biza gukurikirwa n’impaka zanahereye mu badepite ubwabo ndetse n’abandi biganjemo abanyamadini.

Tariki ya 06 Ugushyingo 2015 mu busabane bw’ihuriro Unit Club, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze KO icyariho gikorwa icyo gihe “Ari itegeko Nshinga atari igitabo cy’ibwirizabutumwa.”

Icyo gihe kandi Umukuru w’igihugu yavuze ko n’ubundi ririya jambo ‘Imana’ ritahoze mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga, ndetse avuga ko mu Rwanda buri wese ahabwa uburenganzira yaba uwemera Imana n’utayemera.

IBARUWA Y’UWIYITA INTUMWA Y’IMANA:

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Cyakoze HE nawe yararushye! ubu nk uyu ari gusaba iki koko? niba azi kuvuga urwo rurimi azaruvuge ariko areke umusaza yishakire icyateza imbere abanyarwanda,
    naho uyu ari gukina comedie.

    • @ Kurangaza,urakoze cyane.Nkuko ubivuze,uyu nta kindi ashaka uretse “kumenyekana”.Aba biyita Intumwa kugirango babone uko barya amafaranga y’abantu.Intumwa nyakuri za YEZU,wazibwirwaga nuko zagendaga zizura abantu,zigakiza n’abamugaye aho zigeze hose.Urugero,Intumwa Philipo yageze mu mujyi wa Samariya,akiza abamugaye bose.Byisomere muli Ibyakozwe 8:7,8.Ku byerekeye urwo RURIMI rw’umwuka wera babeshya ko bavuga,aba biyita Abarokore ni ibyo baba babeshya ngo bavuga indimi.Bible yerekana ko,kuli Pantekoti yo mu mwaka wa 33,Abigishwa ba YEZU bavuze indimi zumvwa n’abantu bose bali aho.Ntabwo ari URURIMI rw’umwuka wera bavuze,ahubwo ni umwuka wera wabahaye kuvuga indimi zisanzwe (living tongues).Bavuze Icyarabu,Aramean,Ikigereki,Ikilatini,etc…Impamvu bazivuze,bagirango “babwirize abantu,buri wese yumve mu rurimi rwe ijambo ry’Imana”.Byisomerere muli Ibyakozwe 2:6-12.Imana idusaba “GUHUNGA” aba biyita Intumwa z’Imana ,nyamara bagamije ifaranga.Niyo mpamvu muli Abaroma 16:18 havuga ko ari abakozi b’inda zabo.Kubamenya biroroha kuko bagenzwa no kubeshya hamwe no kurya amafaranga y’abayoboke babo.

    • Uretse gukangata,uyu ntabwo azi ibyo avuga.Ndibuka ko nange nigeze kuvuga ko ndi Umurokore.Nkabeshya abantu ko mvuga indimi nahawe n’umwuka wera.Hanyuma nkivugisha ibintu nshatse byose bakemera.Urugero,naravuga ngo manataraka ndomero hunga semina eterama….,abantu bakemera.This is stupidity.Ntabwo ari ururimi.Mu Gifaransa babyita “gazouillis”.Imana tugira nuko Kagame azi bene aba bateka umutwe.Muribuka Kagame atubwira ukuntu Pastor yamusanze muli Office,akamubeshya ko Imana yamumutumyeho.Ngo Kagame yamubajije impamvu Imana itamwibwiriye,igahitamo Pastor.Yahise amusaba kutazagaruka muli Office ye.These are crooks.
      Baba bateka imitwe biyita abakozi b’imana.

  • Cyokora tugeze kure niba ibi bintu ari byo. Ngo ururimi rw’umwuka wera rujye mu itegeko nshinga rwemerwe nk’ururimi rwa 5 rukoreshwa mu Rwanda? Uyu nta kindi yaragamije usibye kugirango amenyekane, inzira abikoramo iragayitse kuko arimo gutuka no gutukisha Umwuka wera, iyi mikino n’ubutekamutwe arimo yagakwiye kubireka hakiri kare, Umwuka wera ntavangwa n’itegeko nshinga, kereka niba ari rwa rurimi batekesha umutwe bavugango: hroblafongoturara prarafundrashinturkntro migiroshntrara…… bagamije kubeshya abantu. Ururimi rw’Umwuka wera rutandukanye nubwo butekamutwe bwanyu, ababikinisha muzabona ishyano.
    Ubuse ababeshyeye Barafinda ngo ni umusazi bafashe nuyu Apotere ko we ibisazi bye byamujaguranye ahubwo? Barafinda nimumurekure asange umugore we n’abane be, abasazi mubashakire ahandi. Iyi ndindagizi ngo ni apotere ni imwe muri zimwe muzikoreshwa mu guhirika ibibuye byo kurangaza rubanda, ntihakagire uzitaho igihe.

  • Mujyane umuntu kwa muganga i Ndera please

  • Nabure na barafonda naho uyuwe numwehu wa burundu mana we kagame aragowe pe yabahaye rugari mwishyiriraho na ngeda kbsa niba Imana ikubwira wumvise ibwira Bose nawe uwakubaza ibyo mwavuganye mukanya wabisubiramo komba numva ntumva ibyo muvuga nzaba ndwba da nyagasani antize kurama!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *