Apple YAGAMBURUJE Huawei ikora telefoni za 5G | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:25 33

Apple YAGAMBURUJE Huawei ikora telefoni za 5G

Ikigo gikora mudasobwa na telefoni (si byo byonyine gikora) cy’Abanyamerika kitwa Apple cyasohoye telefoni ziswe  iPhone 12 zifite ikoranabuhanga rya murandasi yo ku gisekuru cya 5( 5Generation). Iri koranabuhanga ryari risanzwe ari umwihariko w’Ikigo cy’Abashinwa kitwa Huawei.

iPhone 12

Iyi ni intambwe ishimishije ku Banyamerika kuko bagamburuje Abashinwa bari basanzwe bazi ko  murandasi yo ku gisekuru cya Gatanu( 5G) ari umwihariko kuri telefoni zabo zikorwa na Huawei.

iPhone 12  bivugwa ko ariyo ifite ikirahure gukomeye kurusha izindi zose zakozwe ku isi kugeza ubu.

Abahanga bo muri Apple bavuga ko iriya telefoni ifite ubushobozi bwo kwihanganira amashanyarazi cyangwa ikindi kintu cyatuma ishyuha igapfa.

Uko yakwikubita hasi kose bemeza ko ntacyo yaba.

Iriya telefoni izatangira kugurishwa kuri uyu wa Gatanu taliki 23, Ukwakira, 2020, abakunzi b’ibyuma by’ikoranabuhanga bakazajya kuyigurira ku ruganda ruri muri California rwitwa Apple Park.

Abazifuza bemerewe gutangira kuzitumiza guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Ukwakira, 2020.

Telefoni imwe izaba igura $799.

Izi telefoni zizaba ziri mu mabara y’icyatsi, ubururu, umukara, umweru n’umutuku.

Kuba USA itangiye gusohora telefoni zifite ikoranabuhanga ryifashisha murandasi yo ku gisekuru cya gatani intsinzi ikomeye kuri mukeba wayo w’u Bushinwa kuko ari bwo bwari bumaze igihe buvuga ko bwihariye ririya koranabuhanga.

Ikindi Abanyamerika bavuga ko kije ari umwihariko ni uko ubu bagiye guhangana n’Abashinwa mu ikoranabuhanga rikoresha telefoni kandi ngo niryo muri iki gihe riri gutera imbere kurusha irikoresha mudasobwa.

Bemera ko iriya telefoni yabo irusha izindi zose zakozwe n’Abashinwa ndetse n’Abanya Koreya y’epfo camera zireba kure kandi neza.

Ni camera bavuga ko zifite icyo bita Super Retina XDR , iyi ikaba ituma umuntu abona ibintu biri kure kandi mu miterere yabyo yose uko yakabaye.

Abasesengura imibanire ya USA n’u Bushinwa bavuga ko uguhangana kw’ibi bihugu muri iki gihe ndetse no mu gihe kirekire kizaza kuzashingira ku buhanga kimwe muri byo kizarusha ikindi mu ikoranabuhanga rikoresha murandasi.

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *