Girl in a jacket APR FC na Kiyovu Sports ziri mu biganiro na Nshimiyimana Clement ukinira Musanze FC | UMUSEKE

APR FC na Kiyovu Sports ziri mu biganiro na Nshimiyimana Clement ukinira Musanze FC

Nyuma y’uko igura n’igurishwa ritangiye mu Rwanda, Kiyovu Sports ikagura abakinnyi batandukanye, iri kwifuza umukinnyi ushakwa n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya APR FC, witwa Nshimiyimana Clement usanzwe akinira Musanze FC.

Nshimiyimana Clement wagoye abakinnyi ba APR FC bituma imwifuza

Amakuru UMUSEKE ufite ni Nshimiyimana Clement ukina hagati mu kibuga ku mwanya wa 6, ashakishwa na APR FC kugira ngo ibone uzajya afatanya na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ akajya akina igihe yagize ikibazo.

Amakuri yizewe dufite dukesha uvuye kuri (Agent), ni uko uriya mukinnyi yamaze kwerekwa APR FC kandi ikamushima, igisigaye ngo ni ugushyira umukono ku masezerano.

Uriya Agent yafashije abakinnyi bandi bo muri APR FC kubona amakipe yo hanze mu bihe byashize.

Ntabwo ari APR FC yonyine ishaka Nshimiyimana Clement, uyu mukinnyi anashakwa na Kiyovu SC yamaze gutangira ibiganiro na we, ndetse yifuza ko asinya ikamutwara APR FC.

Nshimiyima Clement afite imyaka 20, ari mu bakinnyi bato batanga ikizere ejo hazaza, afite impano yo kwambura umupira ndetse akaba adapfa kuwutakaza.

APR FC imusinyishije azaba abaye umukinnyi wa gatatu isinyishije nyuma y’abandi babiri bakiniraga AS Muhanga, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco, bombi bemeye kuyikinira imyaka ibiri buri umwe.

Kiyovu SC yo imubonye azaba yiyongereye kuri Babua Samson Rutahizamu mpuzamahanga bakuye muri Sunrise FC na Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports.

Nshimiyimana Clement ni umukinnyi wa Musane FC, ayimazemo umwaka umwe w’imikino wanamubereye mwiza kuko atangiye kurambagizwa n’amakipe y’i Kigali.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *