APR FC yujuje imikino 23 itaratsindwa yatsinze Kiyovu SC 1-0 | UMUSEKE

APR FC yujuje imikino 23 itaratsindwa yatsinze Kiyovu SC 1-0

APR FC yatsinze Kiyovu yuzuza imikino 23 idatsinzwe. Umukino w’umunsi wa 23 muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere wabereye kuri Stade ya Kigali, urangira APR FC itsinze Kiyovu SC 1-0.

Nshuti Innocent yishimira igitego ke yatsinze ku munota wa 18

I Rubavu Rayon Sports yatsinze Marines FC 1-0 cyabonetse ku munota wa 89 gitsinzwe na Niyonzima Ally winjiye mu kibuga asimbuye Nizeyimana Mirafa ku munota 74′.

Ku mukino wo kuri Stade ya Kigali APR FC ya mbere ku rutonde rw’agateganyo ikaba inahabwa amahirwe yo gutwa igikombe cya Shampiyona ni yo yari yakiriye Kiyovu SC yo iri ku mwanya wa gatanu.

APR F C yagiye gukina itaratsindwa umukino n’umwe muri 22 yari imaze gukina.

Ku isaha ya saa kenda umukino watangiye Kiyovu Sports ikina neza, mu minota 15′ abakipe yombi yabonye uburyo bumwe bugana mu izamu.

Ku munota wa 18′ APR FC yatsenze igitego cya Nshuti Innocent ku mupira yahawe na Mangwende.

Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ntiyamenya aho umupira unyuze.

Kiyovu yagerageje gushaka kwishyura ariko abakinnyi bo hagati ntibageze imipira imbere, igice cya mbere cyirangira APR iri imbere 1-0.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yagerageje n’ubundi gushaka igitego biranga umukino urangira APR FC ibonye amanota atatu.

Umukino urangiye Bukuru Christopher yahawe ikarita y’umutuku ndetse n’umutoza wungirije wa Kiyovu SC Mutarambirwa Djabil.

Abakinnyi 11 babanjemo kumpande zombi:

APR FC: Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Rwabuhihi Aime Placide, Imanishimwe Emmanuel, Mangwende, Omborenga Fitina, Buregeya Prince, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Bukuru Christophe, Nshuti Innocent na Usengimana Danny.

Kiyovu SC: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Mutangana Derrick Mbogo Ali, Habamahoro Vincent, Twizeyimana Martin Fabrice, Nizeyimana Jean Claude, Saba Robert, Armel Gislain, Nsengiyumva Mustaf na Mbonyinabo Regis.

Uko imikino y’umunsi wa 23 wa Shampiyona yagenze:

APR FC 1-0 Kiyovu SC Espoir FC 1-1 Heroes FC Marines FC 0- 1 Rayon Sports Musanze FC 2-0 Gicumbi FC. Sunrise FC 1-1 Gasogi United

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muge mwongeraho ko imaze iyo mikino idatsindwa nibyo ariko:
    Bayihetse
    Bayibira
    Idindiza football yo mu Rwanda
    Ntakipe iyirimo rwose

  • Ese iyo uvuga ngo barayibira koko uba utirengagije byinshi!!
    Icya mbere apr niyo ifite Abatoza bahenze kandi mpuzamahanga,
    Icya kabiri Apr niyo ikinisha Umukinnyi mwiza mu Rwanda,
    Icya gatatu Apr niyo ifata neza Abakinnyi bayo mu Rwanda,
    Icya kane Apr niyo ifite Ubuyobozi bwiza bitajegajega,
    Harya ubwo Iyo Kipe urumva ikenewe guhekwa koko?
    Ushobora kuba ibyo wavuze wabitewe n’agahinda naho ubundi ntashingiro bifite.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *