APR irahakana ibivugwa ko yifuza Iyabivuze Osée wa Police FC | UMUSEKE

APR irahakana ibivugwa ko yifuza Iyabivuze Osée wa Police FC

Ubuyobozi bwa APR FC burahakana amakuru avugwa ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu bifuza rutahizamu wa Police FC Iyabivuze Osée.

Umunyamabanaga mukuru wa APR FC Lt Col Sylivestre Sekaramba avuga ko batigeze bifuza uriya mukinnyi wa Police FC

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hagiye hacaracara amakuru avuga ko APR yifuza rutahizamu wa Police FC Iyabivuze Osee uri kwitwara neza muri iyi minsi.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Lt Col Sekaramba Sylvestre yahakanye aya makuru avuga ko nta biganiro bigeze bagirana n’uwo mukinnyi ndetse ko itigeze imwifuza.

Ati “Amakuru amaze igihe avugwa ko ubuyobozi bwa APR FC burimo kurambagiza umukinnyi  Osée nagira ngo mbabwire ko ibivugwa byose ni ibinyoma, uyu mukinnyi ntiyigeze na rimwe yifuzwa ndetse anavugishwa n’ubuyobozi bwa APR FC.”

Iyabivuze Osée ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Shampiyona ndetse yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru mu Ukwakira 2019 ubwo hitegurwaga imikino yo gushaka itike ya CHAN 2020.

Jean Paul MUGABE

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ubundi se uwo akina muyihe championnat, ko nzi ko ubu duhugiye ku rugamba rwo kurwanya COVID-19!
    N’iki se kibemeza ko umukinnyi uzamara amezi aryamye adakina,yongera ibiro azaba agifite forme!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *