Kuri iki gicamunsi Areruya Joseph na bagenzi be bageze ku kibuga k’indege cya Kigali bakirwa n’abantu amagana banatambuka ku mihanda bagana kuri Stade i Remera bakomerwa amashyi na rubanda. Areruya Joseph yari yurijwe imodoka ifunguye igisenge, afite indabo agenda aramutsa abantu yishimye bitagereranywa.

Areruya mu Giporoso mu modoka bafunguye hejuru ngo aramutse rubanda
Areruya yakoze amateka ku cyumweru, yegukana irushanwa rya La Tropical Amisa Bongo rimaze kwegukanwa n’Abafaransa icyenda, n’abanyafrica batatu babiri na we wa gatatu.
Areruya uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abahanga mu gusiganwa ku magare muri Africa, yakoze ibitari byitezwe kuko abakinnyi bakomeye bajyanye bagombaga kumufasha (Valens Ndayisenga, Bonaventure Uwizeyimana) baguye hasi bava mu isiganwa kuri etape ya gatanu.
Ku kibuga k’indege hari abantu barenga ho ijana, ku muhanda ugana Remera hari abandi benshi bamutegereje.
Areruya Joseph yavuze amagambo make ku kibuga k’indege ko yishimiye bidasanzwe uko yakiriwe kubera akazi yakoze muri Gabon.
Umutoza wabo Sempoma Felix we byamurenze cyane ageze ku kibuga k’indege ararira.
Ibirori byo kwakira iyi kipe bikomereje kuri Pt Stade Amahoro.

Perezida wa Federation y’amagare Aimable Bayingana n’abayobozi b’amakipe y’amagare bari baje kwakira aba basore

Bari baje kumwakira ari benshi

Rwarutabura (iburyo) na Nkundamatch bari bahateye amatako na Vuvuzela

Bishimiye cyane Areruya wakoze akazi

Ikirezi Wivine watorewe guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018 yamuzaniye indabo

Murumuna wabo umusore uri kuzamuka cyane mu kunyonga igare Rugamba Janvier uheruka kwigaragaza neza muri Tour du Rwanda yari yaje gushyigikira bakuru be

Basohotse bafite akanyamuneza kuko bari bazi ko bagiye kwakirwa gitwari

Nkundamatch yari yitwaje amabendera menshi

Munyaneza Didier bita Mbappe ari mu bafashije Areruya kurinda umwenda w’umuhondo

Iri zina riraririmbwa mu bice bitandukanye by’igihugu

Akanyamuneza kagaragaraga mu maso ya buri umwe

Rujugiro uzwi mu bafana ba APR FC yari umushyushyarugamba mu basaga 100 bari ku kibuga cy’indege

Nubwo Valens Ndayisenga yakoze impanuka ntasoze isiganwa, uruhare rwe mu ntsinzi ya Team Rwanda ni runini

Areruya bahise bamwuriza imodoka hamwe n’igihembo atahanye

Mu byishimo byinshi arakimurikira abaje kumwakira

Yasohotse mu kibuga cy’indege ashagawe ari hejuru y’imodoka n’igihembo cye

Areruya Joseph ashagawe na za moto i Remera

Yari ysihimye bitagereranywa

Bagenzi be nka Valens Ndayisenga na Bona nabo bari mu modoka inyuma ye
Photos/E.Mugunga&R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UMUSEKE.RW
4 _
Wow! Ibi ni byiza cyane rwose wamugani wa Bongo bibere abandi urugero. Uyu musore aduhesheje ishema, ababyeyi be n’abanyarwanda twese, ndamushyigikiye cyane. FERWACY courage
Acyuye frw, naho izi nkorabusa zo ziracyra urusaku, n’utu bendera gusa ngo zaje kwakira ! Bullshit !
Wawo, nibura!!!! Uyu musore uvugisha ibikorwa ndamukunze cyane, agira amagambo make n’ibikorwa byinshi. Big up, komereza aho n’ibirenze ibyo uzabigeraho
Congratulations to him and hope to see him in Tour de France