Areruya Joseph yegukanye etape ya 5 muri Giro d’Italia U23 – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Areruya Joseph yegukanye etape ya 5 muri Giro d’Italia U23

Umusore uvuka i Kayonza Areruya Joseph akoze amateka yegukana etape mu isiganwa rizengurura Ubutaliyani Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23. Niwe munyarwanda wa mbere wegukanye agace k’isiganwa mu irushanwa ry’iburayi.

Areruya Joseph uvuka i Kayonza akoze amateka mu Butaliyani

Areruya Joseph uvuka i Kayonza akoze amateka mu Butaliyani

Ni ku nshuro ya mbere abanyarwanda babiri Areruya Joseph na Mugisha Samuel bitabira isiganwa rya kabiri rikomeye kurusha ayandi ku isi mu batarengeje imyaka 23 (Giro d’Italia U23 ikurikiye Tour de l’Avenir yo mu Bufaransa).

Iri siganwa ryitabirwa n’amakipe yose akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare rigeze kuri etape ya gatanu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kamena 2017, abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Osima  basoreza i Senigallia ku ntera ya 87.2km.

Mugisha Samuel we ntiyashoboye gukina agace k’uyu munsi kuko yasezeye mu isiganwa kuri uyu wa mbere.

Gusa ntibyaciye intege mugenzi we Areruya Joseph n’ikipe yabo Team Dimension Data for Qhubeka.

Uyu munsi Areruya yabaye uwa mbere asize Nicolay Cherkasov wamukurikiye amasegonda 12.

Areruya yatangaje ko yishimiye cyane kuba atsinze, yavuze ko kirometero ya nyuma yari asigaranye intege nke ariko akihangana akarangiza ari imbere. Ngo ni ibyishimo byinshi kuri we.

Areruya Joseph yahageze yasize abandi yegukana etape muri Giro d'Italia U23

Areruya Joseph yahageze yasize abandi yegukana etape muri Giro d’Italia U23

Areruya ashyikirizwa ibihembo bye

Areruya ashyikirizwa ibihembo bye

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. Gasongo

    June 13, 2017 at 12:22 pm

    Big Up mwana wacu. Nuko nta hantu na hamwe hagaragara ku uri uwo mu Rwanda!!!

    • Edward

      June 13, 2017 at 1:38 pm

      Good news, ibihe byiza kumwana w urwanda naho kuba uwo murwanda byo biteye ifpunwe nagahinda, Kizito mihigo nubu wamureba kuri u tube aririmba rwandanziza i chicago muri reta zunzubumwe z’amerika, bivuze iki se nyine kuba uruwo murwanda. nge ntekereza ko nawe wari ukwiye kunva ko ndi umuntu, naba ndi umunyonzi cyangwa umuhanzi nabanyamakuru nabantu, ubu se uravuga ko charles kabonero aho yaba ari hose anejejwe no kugenda abwira abantu bose ko ari uwo murwanda. Areruye Joseph agaragarije amahanga ko umuntu wese ari umuntu kandi ashobora no guhiga abanyamahanga. naho muvandimwe Gasongoisomo abanyarwanda bakwiye gukuramo nuko urukundo rugomba kuba murwanda kandi rukemerwa. ndumunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndumuntu icyo nicyo gisobanuro cyo kubaho

      • NDAYISHIMIYE

        June 13, 2017 at 5:18 pm

        URI KUVANGA IBIDAHUYE BOSS NONESE UFITE UMWENDA W UMWERU UKAWUSIGA IRANGI RY UMUKARA
        BAHAMAGAYE ABAMBAYE IMYERU WAJYAMO??? UJYENDA BAHAMAGAYE ABAMBAYE IMIKARA

        KIZITO YAKOZE BYIZA ARIKO YIBAGIRWA KWIRINDA INZIRA MBI YABURANYE IZUBA RIVA
        GUSA IMANA IMURINDE IMUKOMEZE NAVAYO ASHOBORA NOGUKORA IBIRENZE IBYO YAKOZE, BYIZA ARIKO KDI BURYA IYO UBUTWALI BUKURIMO WUMVA URI FREE MURI WOWE NIKIKURIMO UKAGIHAGARARAHO UKAGISOBANURA IYO ARI IGIFITIYE RUBANDA AKAMARO NA NYUMA Y IKINYEJANA KIRIGARAGAZA KDI NTAHO BATAGWA MUMAKOSA EVEN GENERALS ARIKO ITEGEKO RIBAGERAHO IYO HARI UBUTABERA.

        MUGIRE AMAHORO!

    • c

      June 13, 2017 at 4:47 pm

      Umenya ndimo kurota
      BRAVOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO
      (Foot ni ukuyivaho yo tukayikina byo kwishimisha gusa)

  2. ggggGG

    June 13, 2017 at 1:23 pm

    None se ubwo wa MUGANI, babwirwa ni iki ko ari umunyarwanda. Bref, jye ndabona LETA i kwiye gushyira imbaraga mu MAGARE, ho tuhafite rwose impano. Nkuko KENYA yabikoze muri ATHLETISME, natwe byakunda. Kuko indi mikino turi akazayuzi kamwe kabi.

  3. dudu

    June 13, 2017 at 3:40 pm

    ese ubundi twakwikinira igare ko football yatyunaniye

  4. David

    June 13, 2017 at 5:11 pm

    Wowe Gasongo, kuvuga ko ntaho Agaragara nkumunyarwanda ushatse kuvaga iki??? Simbyumva neza… Umwambuye ubunyarwanda se???

    Ikindi Nawe uvanga Ibintu ukazana ibya KIZITO MIHIGO uziko imvugo ze zarimo Ihakana nipfobya rya Genocide yakorewe Abatutsi, wigaye kuko sibyogushimwa rwose. Nyiribwite yarakatiwe kd Anasabira Imbabazi Amagambo yaririmbaga. Rero ntukwiye gutanga igitekerezo uzi neza ko cyakoreye Ibara uwakigize. Iyo mvugo ikuvemo sinzinza rwose.

    Dushyigikire Amagare kuko niyo Aduha umunezero tukarusha kwiyumvamo ubunyarwanda naho Football ndabona biri kwanga. Leta ibitekerezeho.

    Murakoze.

    • Edward

      June 14, 2017 at 9:18 am

      Hoya mugenzi wange dushyigikire ukuri gusa twiheshe agaciro .

  5. Icyerekezo

    June 13, 2017 at 7:07 pm

    Uyu Edward mubona adakwiye ibitaro? Ibi bintu bivangavanze nibiki. Surelly Caraes izamufasha kandi niba aba ino iburaya niyegere abaganga.

    Kuba atsinze ubu nuko leta iyobowe na Kagame yamwitayeho. Kuba ubu abatsinda bose bakaba icyo baribo nigihugu kiyobowe numugabo nibyo byatumye ubu baba uko bari.

    • Edward

      June 14, 2017 at 9:26 am

      mugenzi nkange cyerekezo sinzi niba nawe ufite icyerekezo cyumunezero ariko kandi wibuke neza nyakubahwa kagame bamubaza niba atazagundira ubutegetsi yaravuze ati ibyo sinabikora i am not a stupid, stupid uzi icyo icyo bivuze ,bavuga ibigoramye…, bwarakeye biraba da nubwo naba ndwaye ntekereza ko kagame arwaye kdundusha . umuntu muzima ashobora kwica ate umuntu nkamabyi.nimundebe ntabwo ndumuntu ukeneye manda yagatatu . iyo reta utekereza lo yamwitayeho kurusha kizito mihigo ? ubutumwa bwange burasobanutse, ibyo uvuga bivangavanze nibikurimo nubwo wanfata nkikigarasha ntaco bintwaye. isomo abanyarwanda bakwiye gukuramo nuko urukundo rugomba kuba murwanda kandi rukemerwa,

      • manirumva

        June 14, 2017 at 1:42 pm

        muvandimwe ANREW, biraboneka ko wifitiye utubazo! hano twarimwo tureba amagare uzanamwo kizito none kibaye ni kibazo cya H.E Kagame ubwo ntuza kwivamwo?

    • gme

      June 14, 2017 at 9:27 am

      mubwire le grand. ugira iyo aba kagame ari umuyobozi mubi aya magare yari kugera kuri uru rwego. uzarebe iyo ikipe istinze n umutoza intsinzi imubarwagaho. byose biva kubuyobozi bushigikira impano z abantu kuko ariya mafaranga yo kujya kwitabira biriya yakora n ibindi babishatse.

  6. manirumva

    June 14, 2017 at 1:54 pm

    Edward biraboneka ko yifitiye utuBAZO MU MUTWE NAHO ICYEREKEZO CYO KIRETSE ARI KWA MU GANGA REBA SUBJECT NIBYO UVUGA UKWONGERA UGASOBANYA NGO URASUBIJE UGAHERUKA UVUGA URUKUNDO SINZI KO ARI PASSWORD CG ARI IKINDI GISOBANURO kuko urukundo ni ijambo rikoreshwa henshi kenshi bikavuga gusabana cg kwumvikana cg ibi byose hamwe. IE urukundo rwabanyarwanda rutandukanye nuru: aba bana baraturanye kandi biga kwishule rimwe urukundo rwabo rwatangiye kera. Abantu mwumva ikinyarwanda muje kuri web reka tubibutse naho Kizito amagali Kagame yavuze, mugire urukundo nibindi uvanga ntibizoroha

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock