Arsenal igeze kure ishaka gusinyisha Igaba-Ishimwe ukomoka mu Rwanda | UMUSEKE

Arsenal igeze kure ishaka gusinyisha Igaba-Ishimwe ukomoka mu Rwanda

Umunyarwanda Igaba Ishimwe Maniraguha w’imyaka 19 ukinira Fram Larvik yo muri Norway/Norvege agiye kwerekeza muri  Arsenal yo mu Bwongereza nyuma yo gutsinda igerageza muri Gashyantare 2020.

Ishimwe Igaba Maniraguha Umunyarwanda ufite ubwenigihu bwa Norway

Maniraguha afite ubwenigihu bwa Norway akina asatira aciye ku ruhande rw’ibumoso, ashobora kuba umwe mu bazafasha Arsenal mu busatirizi bwayo.

Ibinyamakuru byo muri Norway bivuga ko Maniraguha wiyerekanye cyane muri Shampiyona yaho mu Kiciro cya kabiri, byatumye agirirwa ikizere na Arsenal akaba ari mu biganiro na yo ndetse ashobora kuyerekezamo mu mpera za Mata 2020.

Muri Gashyantare uyu mwaka yatsinze igeragezwa muri Arsenal, yashimwe cyane n’umutoza Mikel Arteta.

Umutoza Arteta wa Arsenal yashimye imikinire ya Maniraguha ahamya ko azamwubakiraho ubusatirizi bw’ikipe nyuma y’uko abakinnyi benshi barimo na rutahizamu Pierre-Emerick-Aubameyang bakomeje kwifuzwa n’amakipe menshi.

Ishimwe Maniraguha amaze imyaka ibiri muri Fram Larvik, aho nta gitego arayitsindira mu mikino ya shampiyona.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Rwanda afite imyaka 19, yavukiye i Kigali tariki ya 16 Kamena 2000.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibyiza ko mwanditse ukomoka mu Rwanda. Abandi bandika umunyarwanda ufite ubwenegihugu.Harya wa wundi ukina muri NBA we ko nta amakuru ye mutugezaho kandi ari kwesa imihigo muri USA?

  • Visit Rwanda, Ishinwe nibo bazaba ambasaderi wacu mu mupira wa maguru ku ruhando mpuzamahanga gusa akore cyane ntazatubere nka Mugabo Alfred tutazi ibye, naho uwo mukinnyi ukina muri NBA yavukiye i burayi kandi afite umubyeyi we exFAR Ntirikina kandi ari mu barwanya leta kandi n’umuhungu we menya nta nikibanza ateganya kugura mu rwagasabo ntaho ataniye rero na Kevin Monet Paquet udashobora no gutemberera u Rwanda ngo anarusure tumumenye akarutwa na ba Drobga, Etoo, David Louiz, Vaan gal, Agram vrant, Bismack Biyombo tukabishimira, abo bandi bacu rero niba badashaka kuvuga ko bafite inkomoko aho bakina ko ari abanyarwanda bw’inkomoko nubwo bari naturalisé ku bwi nyungu zabo urumva bavugwa gute muri media locale kandi nta na contact zabo bafite bakura kuri bene wabo ??

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *