As Kigali irakurikizaho iki imaze gusezerera KCCA? Intego ni ukwinjira mu matsinda ya CAF Confederation CUP – Shema | UMUSEKE

As Kigali irakurikizaho iki imaze gusezerera KCCA? Intego ni ukwinjira mu matsinda ya CAF Confederation CUP – Shema

Perezida wa As Kigali, Shema Fabrice mu kiganiro kihariye yahaye Umuseke yavuze ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo kujya mu matsinda mu irushanwa rya CAF Confederation CUP nyuma yo gusezerera KCCA i Kampala nubwo yatsindiweyo 3-1 ikazamukira ku gitego cya penaliti cyatsindiwe hanze.

Shema Fabrice ubwo yaganiraga na Umuseke mubihe bishize (Archives)

Yavuze ko gutsindirwa i Kampala ari uburangare bwagiye bubaho, mu buryo butunguranye ugasanga itsinzwe igitego, ndetse ngo ibitego bitatu byose niko byagenze.

Ati “Badutsinze igitego mu masegonda ane, kwa kundi uba wisuganya abakinnyi batazi ko umukino watangiye, umukinnyi wa KCCA akora ku mupira rimwe gusa igitego kijyamo.”

Shema yemeza ko umukino wagenze neza, ikipe ye ngo yagerageje uburyo bw’ibitego atabara ariko mu mipira bigenda uko bishaka, icyo bishimira ni ugukomeza mu majonjora ya kabiri.

Tariki 19 Mutarama nibidahinduka hazabaho tombola, amakipe aba yavuyemo muri CAF Champions Ligue n’ayakomeje muri iki kiciro cy’ijonjora rya mbere muri CAF Confederation CUP zirahura bashakisha izizakomeza mu kiciro cy’amatsinda.

Ikipe As Kigali izatombola bitewe n’uko izabanza gusurwa cyangwa ikabanza kujya gukinira hanze, imikino izaba tariki 14 Gashyantare na 21 Gashyantare 2021, nitsinda nibwo izajya mu Matsinda.

Ati “Amakosa yabaye twayabonye, twicaye nk’umuryango wa As Kigali turinenga ariko ntibyatubuza aho tujya, amasomo twavanyemo aradutegurira ko twinjira neza mu kindi kiciro mbere yo kujya mu Matsinda. Ikipe ihagaze neza nta kibazo ifite, turizera ko tuzasoza neza ikiciro kugira ngo tugere mu Matsinda.”

Umukino wa Mbere mu Matsinda uzakinwa tariki 4 Werurwe 2021.

Shema avuga ko As Kigali igera i Kigali kuri uyu wa Mbere saa ine z’ijoro (22h00), abakinnyi bakazahita bajya mu mwiherero w’umunsi umwe bategereje ibisubizo bya Covid-19, nyuma y’uwo munsi ibisubizo nibiboneka bemerewe ikiruhuko k’iminsi ibiri bakajya kubonana n’abo mu miryango yabo.

Nyuma yaho bazasubira mu mwiherero w’ikipe bitegura imikino ya Shampiyona ishobora gusubukurwa, ndetse banategura uwo mukino usigaye w’amajonjora ya kabiri kugira ngo nibitwara neza bazajye mu Matsinda mu irushanwa rya CAF Confederation CUP.

Umukino waraye ubereye i Kampala, As Kigali yatsinzwe 3-1 ariko iba ari yo ikomeza kuko i Kigali yateye mpaga (2-0), izamukira ku gitego cya penaliti yatsindiye hanze.

Shema Fabrice Perezida wa As Kigali ubwo yifuruzaga umutoza Eric Nshimiyimana amahirwe ku kibuga k’indege i Kanombe mbere yo kwerekeza i Kampala

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *