As Kigali ntiyahiriwe n’urugendo muri Tunisia yatsinzwe na Club Sfaxien 4-1 | UMUSEKE

As Kigali ntiyahiriwe n’urugendo muri Tunisia yatsinzwe na Club Sfaxien 4-1

Umukino ubanza mu cyiciro gisoza amajonjora ya nyuma mu Gikombe cya Confédération, Club Sportif Sfaxien yatsinze As Kigali 4-1.

Igice cya mbere cyarangiye As Kigali yatsinzwe 1-0

Umukino watangiye ku isaha ya saa 16h00 i Kigali kuri Stade Taïeb Mhiri yo muri Tanisia. Ikipe ya As Kigali yatsinzwe igitego ku munota wa 8 w’umukino cyatsinzwe na Firas Chawat.

Iminota 45 y’umukino yarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Ahmed Ammar ku munota wa 55 yatsinze igitego cya Club Sportif Sfaxien. Ku munota wa 61′ Nour Ezzamen Zammouri yitsinze igitego biba 2-1.

Ku munota wa 73′ Mohamed Soulah yatinze igitego biba 3-1. Agashyinguracumu katsinzwe na Mohamed Soulah ku munota wa 90′.

Umukinnyi Hakizimana Muhadjir yeretswe ikarita y’umutuku.

Umukino wo kwishyura kuri Stade Regional i Nyamirambo uzaba tariki 21 Gashyantare 2021 ku isaha ya saa 15h00 i Kigali.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *