AS Kigali yamuritse umwambaro mushya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino | UMUSEKE

AS Kigali yamuritse umwambaro mushya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino

Ikipe y’Umujyi wa Kigali y’umupira w’amaguru AS Kigali yamuritse ku mugaragaro umwambaro mushya izambara mu mwaka w’imikino 2021-2022, ufite umwihariko w’ikirango gishya cy’ikipe kirimo ishusho ya Kigali Convention Center ndetse ukanabaho abaterankunga bose harimo n’abashya.

Iri mu rugo ni uko As Kigali izajya yambara

AS Kigali ishyize hanze uyu mwambaro mushya mu gihe iri mu birwa bya Comores/Comoros aho ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confedration Cup, itegereje gukina na Olympique de Messiri-Sima .

Umuyobozi mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, avuga ko mu byagendeweho hakorwa uyu mwambaro mushya harimo gushaka kwerekana ibikorwa remezo byiza bitatse Umujyi wa Kigali.

Ati “Igitekerezo cyo gukora iyi myambaro mishya cyaturutse ku ntumbero zacu. Ikirango cyacu kerekana inyubako ya Kigali Convention Center, kikagira amabara atatu, ubururu busobanuye ukwiyizera n’umutekano w’ikipe, icyatsi kivuga ubukire ndetse n’umuhondo ugahagararira amahirwe ikipe yacu ifite mu mupira w’u Rwanda. Imigongo yo yerekanwa ku mupira imbere igaragaza urukundo rw’umuco wacu.”

Shema Fabrice yongeyeho ko umwihariko wa AS Kigali ari uko ari abaturage b’Umujyi wa Kigali, ashimangira ko abaterankunga bayo bazayifasha kuza mu makipe akomeye muri Afurika.

Ati “Umwihariko wacu ni uko turi abaturage b’Umujyi wa Kigali. Dufite icyizere cy’uko ubufatanye n’abaterankunga bacu buzatuma AS Kigali iba imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’Afurika kandi twiteguye guhesha ishema Abanyarwanda.”

Imyambaro mishya yamuritswe, uw’ubururu uzajya wambarwa n’iyi kipe iri mu rugo cyangwa yakiriye imikino, imipira n’amakabutura ndetse n’amasogisi bikazaba ari ubururu, amaboko y’umupira akazaba ari umweru arimo imigongo.

Umwambaro w’ibara ry’icunga uzajya wambarwa na AS Kigali mu gihe yasuye andi makipe, amasogisi, amakabutura n’imipira izajya iba isa gusa ku ntugu hariho akabara k’umweru. Itandukaniro n’uwibara ry’ubururu ho nta migongo iriho ku maboko.

Abazamu b’iyi kipe bakazajya bambara ibara ry’umweru na Orange.

Mu gihe kiri imbere iyi myambaro y’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali mishya ikazafasha abakunzi bayo bifuza kugura iyi myenda kuyibona mbere y’uko shampiyona itangira.

Abaterankunga bari kuri uyu mwambaro ni Africa Medical Supplier Ltd ari na yo igaragaraho igice kinini mu gatuza, Umujyi wa Kigali, Rwandair, IGIHE.Ltd, Forzza bet. Hakaba hari n’abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko iyi kipe ibitangaza.

AS Kigali yakoze imyitozo aho iri mu birwa bya Comores, itegereje gukina umukino nyafurika ubanza kuri uyu wa Gatanu na Olympique de Messiri-Sima.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Salut!

    Kommbona imyenda mishya imwe ya AS KIGALI yiganjemo ubururu n’ umweru-Mbese isa cyane n iya RAYON SPORTS buriya nta kibazo biteye? Ikipe ziri muri division imwe zikagira imyenda isa?

    • Liverpool: red
      machester:red
      Arsenal:red

      Amakipe kwambara ibara rimwe si ikibazo wa muturage we??

    • Nta kibazo biteye kubera ko Rayon Sport igiye kwisenya …….

  • Hhahaha erega niyo wakwanga urukwavu ntiwabura kuvuga ko ruvuduka,Rayon izi guhitamo ibara kabisa ,Rayon hejuruuuuuu ndabona bose bazashirira ku bururu aho bukera bagatandukanywa n’amazina gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *