As Kigali yateye mpaga KCCA kuko itujuje abakinnyi barimo abasanganywe COVID | UMUSEKE

As Kigali yateye mpaga KCCA kuko itujuje abakinnyi barimo abasanganywe COVID

Umukino wa CAF Confederation Cup wari guhuza As Kigali na KCCA kuri uyu wa Gatatu, wasubitswe kuko iyi kipe yo muri Uganda ifite abakinnyi batuzuye ndetse bikaba biteganyijwe ko ihita iterwa mpaga.

Stade ya Kigali ni yo yari gukinirwaho umukino wa As Kigali na KCCA

Iyi kipe yo muri Uganda yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, ejo yagaragayemo abakinnyi batatu (3) bafite ubwandu bwa COVID-19 mu gihe yari yazanye abakinnyi 15 gusa bituma umubare w’ikipe igomba kuba ifite batuzura.

Ngo iyi kipe yari yazanye abakinnyi 15 gusa kuko isanzwe ifite abandi umunani (8) ndetse n’umutoza mukuru wayo barwaye iki cyorezo ndetse bakaba bari basigaye muri Uganda.

Radio 10 dukesha iyi nkuru, ivuga ko amategeko n’amabwiriza yashyizweho na CAF mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID, avuga ko mu gihe ikipe igaragaje ibibazo bishingiye kuri ariya mabwiriza, iterwa mpaga y’ibitego bibiri.

Bivuze ko As Kigali ishobora guhita itera mpaga iriya kipe ariko umukino wo kwishyura ukazaba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukuboza ni bwo hagaragaraye bamwe mu bakinnyi ba KCCA bafite ubwandu, ndetse bikaba byanatumye iyi kipe itinda kuva mu kibuga aho yakoreraga imyitozo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni amahirwe ku ikipe ya As Kigali yakomeje muri iri rushanwa rya CAF Confederation Cup imaze gusezerera Orapa United yo muri Botswana gusa na none bigaha umukoro ikipe ya KCCA isanzwe ari ikipe ikomeye.

Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, ejo bwizeje abakinnyi bayo ko nibaramuka basezereye iriya kipe, bazahabwa agahimbazamusyi ka 450 USD.

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibabahe agahimbaza musyi kabo rero kuko bakoze!

    • Namahirwe kwikipe ya as kigali natwe abanyarwanda turishimye muri rusange gusa batubabarire bakomeze bategure match yo kwishyura kuruta uko bari bateguye match ibanza kuko kcca mumukino wokwishyura izaba yifuza gutsinda ibitego byinshi gusa as kigali tuyirinyuma 100/100 murakoze

  • Namahirwe kwikipe ya as kigali natwe abanyarwanda turishimye muri rusange gusa batubabarire bakomeze bategure match yo kwishyura kuruta uko bari bateguye match ibanza kuko kcca mumukino wokwishyura izaba yifuza gutsinda ibitego byinshi gusa as kigali tuyirinyuma 100/100 murakoze

  • Tugeze aha COVID-19: iwandabaga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *