As Kigali yizeje abakinnyi agahimbazamusyi ka 450$ nibakuramo KCCA | UMUSEKE

As Kigali yizeje abakinnyi agahimbazamusyi ka 450$ nibakuramo KCCA

Ubuyobozi bw’Ikipe ya As Kigali bwizeje abakinnyi bayo ko nibaramuka batsinze KCCA bagiye guhura muri CAF Confederation Cup bakayikura muri iri rushanwa, bazahabwa agahimbazamusyi ka 450 USD (Hafi 430 000 Frw).

As Kigali iherutse gusezerera Orapa United

Umunyamabanga Mukuru wa As Kigali, Gasana Francais mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke mu masaaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe banahawe imishahara y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza kutararangira.

Yagize ati “Ibi twabikoze kuko abakinnyi bamaze iminsi bari mu mwiherero batari kumwe n’imiryango yabo ibi byakozwe kugira ngo bahe imiryango yabo iminsi mikuru kuko izaba batari kumwe na yo kugira ngo bazitegure imikino bameze neza mu mutwe.”

Uyu muyobozi muri As Kigali avuga ko banabashyiriyeho agahimbazamusyi k’amadorari 450 mu gihe baba batsinze KCCA bakayikuramo.

Yagize ati “Ndetse nibakuramo n’indi bazatombora nyuma tubahe n’akarenzeho.”

Gasana avuga ko KCCA ari Ekipe ikomeye haba muri Uganda ndetse no mu karere, ariko ko ikipe yabo na yo yiteguye izi neza ko igiye guhura n’ikipe ikomeye.

Ati “Twe twayifashe nk’ikipe ikomeye twirengagije ibindi byose biyivugwamo gutsinda KCCA biraduha amahirwe menshi yo kugera mu matsinda.”

Abakinnyi b’ikipe ya KCCA bamaze kugera mu Rwanda bahita bapimwa COVID-19 ndetse bakaba bakaza gukora imyitozo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo aho bazakinira ejo.

Gasana yagarutse ku mukino wo kwishyura wahuje APR FC na Gor Mahia mu marushwanwa ya CAF Champions League, avuga ko wabereye isomo As Kigali kuko bazizera ko umukino warangiye ari uko ifirimbi ya nyuma ivuze.

Yagize ati “Natwe tuzemera ko dukuyemo KCCA ari uko imikino ibiri yose irangiye.”

 

Ikipe yacu ihagaze neza

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse Shampiyona kubera icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye kuri bamwe mu bakinnyi b’amwe mu makipe, As Kigali yo yakomeje imyitozo kuko yiteguraga uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatatu.

Gasana Francais avuga ko mu ikipe yabo nta mukinnyi n’umwe barasangana ubwandu bwa COVID.

Yagize ati “Turashima Imana abakinnyi bacu bose bameze neza baripimishije nta n’umwe ufite ikibazo.”

Gasana Francais Umunyamabanga wa As Kigali ari kuganiriza abakinnyi mu mwiherero bamazemo igihe

Photos © As Kigali

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *