Umuhanzi Asinah ubu uri mu gihugu cya Mali mu nama yitwa “Mouvement pour l’Union des Maliens” aratangaza ko ashobora kuzavayo anakoreye yo indirimbo.

Asinah yagiye mu nama yambaye imyambaro myiza.
Asinah ngo yitabiriye iyi nama ivuga ku bumwe bw’abanya-Mali yabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize atumiwe n’umuntu w’inshuti ye.
Mu kiganiro n’Umuseke, Asinah ukiri muri Mali yavuze ko yavuye mu Rwanda kuwa kane tariki ya 8 Gashyantare, ateganya kugaruka mu Rwanda ku cyumweru tariki 11 ariko ngo indege yaje kumusiga biba ngombwa ko azagaruka kuwa gatatu tariki 14.
Gusa, akavuga ko nyuma yo kwitabira inama afite gahunda yo guhura n’abahanzi ndetse no gusura za studio zitandukanye zo muri Mali, ku buryo ngo binashobotse yanakorerayo indirimbo.
Asinah yerekeje muri Mali nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘My Number’.

Asinah n’inshuti ye yitwa Hazida.
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
2 _
Courage kabisa uzatera imbere
alikuraboba ukuntu wavamo umutegarugorimwiza uramutse wambayeneza ukikuiza ukareka yamicomibi yawe yimbeshu usanganwee!!!!!!!!!! urabonukuntu uberewe koko !!!!!!!! wavamo umwali wumutima