Uyu ni umwe mu myanzuro yemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Africa yunze ubumwe nyuma y’inama idasanzwe yawo yashojwe kuri iki Cyumweru yahamagajwe kandi ikayoborwa na Perezida Paul Kagame ari nawe muyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa uyu mwaka.

Iyi nama idasanzwe yatumijwe na Perezida Kagame
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa Moussa Faki Mahamat yanditse kuri Twitter ko inama idasanzwe yafashe uriya mwanzuro mu rwego rwo gushishikariza ibihugu bigize uriya muryango gutanga umusanzu byiyemeje kigira ngo inzira Africa yiyemeje yo kwigira izagerweho.
Ngo bizatuma ibihugu ‘byikubita agashyi’ bitange umusanzu ku gihe. Igihugu bizagaragara ko gitinda gutanga uriya musanzu nkana kizahagarikwa by’agateganyo mu muryango w’Africa yunze ubumwe.
Ngo ntikizemererwa kugira inama n’imwe kitabira.
Faki yabwiye RFI ko bibabaje kuba kugeza rwagati mu Ugushyingo, 2018 imisanzu imaze gutangwa ingana na 50% gusa.
Ati: ” Ni gute twazagera ku ntego twihaye nk’Umuryango niba hari ibihugu byumva ko gutanga uriya musanzu bitabireba.”
Hemejwe kandi ko ikigega cy’iterambere ry’Africa( African Union Development Agency) gikorana bya bugufi na NEPAD kugira ngo imishinga yatangijwe mu iterambere ry’Africa ikomeze kandi habeho guhana inama.
Undi mwanzuro wemejwe ni uwerekeye uburyo abayobozi ba za Komisiyo zitandukanye za AU barushaho kujya batorwa bishingiye ku bubasha kandi biciye mu mucyo kugira ngo hirindwe ko hari icyuho mu miyoborere y’uriya muryango cyagaragara kikaba cyakoma mu nkokora imishinga yemejwe.
Mu rwego rwo kugira ngo ingengo y’imari y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe izacungwe neza, hemejwe ko hashyirwaho uburyo bw’ubufatanye mu gusuzuma inzego zose zirebwa nayo ibyo bise The African Peer Review Mechanism.
Iyi nama idasanzwe yatangiye imirimo yayo ku wa Gatandatu taliki 17, Ugushyingo, 2018. Yari yatumijwe na Perezida Paul Kagame ari nawe uyoboye AU muri manda y’umwaka umwe izarangira muri Mutarama, 2019 agasimburwa na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi.

Biyemeje ko ibihugu bitinda gutanga umusanzu wabyo byahanwa kurushaho
UMUSEKE.RW
2 _
oya kuli kolinisation yikigo(illegitime) kitwa AU.
abantu bafite uburenganzira bwo guhitamo ibikorerwa mugihugu cyabo ntabwo illegitime organisation nka AU ifite uburenganzira bwo guhitiramo abantu ibi n’igitugu