Australia: Umusenateri yakoze agashya yonkereza umwana mu nteko rusange – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Australia: Umusenateri yakoze agashya yonkereza umwana mu nteko rusange

Kuri uyu wa kabiri Umusenateri w’umutegarugori Larissa Waters wo mw’ishyaka rya Green Party ukomoka mu ntara ya Queensland muri Australia ku munsi wa mbere wo gusubira mu kazi nyuma y’ikiruko cy’umubyeyi yajyanye uruhinja rwe rw’amezi abiri aza gutungura benshi ubwo yakikiraga iki kibondo bari mu nteko rusange amuha ibere.

Sen Waters yonkeje umwana we mu nteko rusange

Sen Waters yonkeje umwana we mu nteko rusange

Larissa Waters yabaye umugore wa mbere wonkereje umwana mu nteko Ishinga Amategeko, yari amaze amezi abiri ari mu kiruhuko cy’ababyeyi.

Mu gihe inteko rusange y’abasenateri yari iteraniye mu cyumba rusange, uyu mugore ntiyihaniye ko imirimo ihumuza yaje gukikira uru ruhinja rwe aruha ibere ruronka.

Abinyujije kuri twitter ye, Larisaa yavuze ko yishimiye iki gikorwa kitarakorwa n’undi mushingamategeko.

Ati ” Nishimiye cyane umukobwa wanjye Alia ubaye umwana  uwa mbere wonkerejwe mu nteko ishinga amategeko nyuma y’igihe cy’imyaka 40 abagore bajya mu kiruhuko cy’amezi abiri gusa.”

Katy Gallagher uhagarariye abakozi yatangarije ikinyamakuru Sky News ko igihe kigeze ngo ababyeyi bajye bemererwa kujyana abana babo kuko babikwiye

Ati “ Uyu mugore ibyo yakoze mu nteko ishingaamategeko imbere y’Isi yose, byari byiza kuko bigaragaza ko byashobora kubaho muri sena.”

Akomeza atanga igitekerezo cyo korohereza abagore bibarutse gukomez akazi kabo. Ati “ Abagore bagiye kujya bakomeza akazi kabo nyuma yo kubyara ndetse nibashaka gukomeza gukora tugiye kubashakira amacumbi hafi y’akazi.”

Hahise hatangwa amabwiriza mashya agenga abakozi nyuma y’iki gikorwa cyakozwe na senateri Waters yo guhindura amategeko agenga abasenateri umwaka utaha.

Aya mabwiriza aha ruhgari ababyeyi bafite abana kubazana mu mirimo ndetse bakajya bahabwa umwanya wo kubitaho.

Senateri Larissa yonkeje uyu mwana we mu mirimo yo kurahiza Umunya-Kenya Lucy Gichuhi ubaye umushingamateko wa mbere w’Umunyafurika muri Australia.

Yagaragazaga akanyamuneza ko kwonsa uruhinja rwe

Yagaragazaga akanyamuneza ko kwonsa uruhinja rwe

Bagenzi be byari byabatunguye

Bagenzi be byari byabatunguye

Uru ruhinja rwe rw'amezi abiri rwahise rusinzira

Uru ruhinja rwe rw’amezi abiri rwahise rusinzira

Aje mu kazi mu gitondo yaje aherekejwe n'umugabo we

Aje mu kazi mu gitondo yaje aherekejwe n’umugabo we

Umugabo we wari umuherekeje yamusigiye uyu mwana

Umugabo we wari umuherekeje yamusigiye uyu mwana

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Jaliah Mupenzi

    May 10, 2017 at 5:05 pm

    Incwiiiii nibyiza rwose!

  2. Claude

    May 10, 2017 at 6:02 pm

    ibibintu ni byiza cyane abazungu nuko bakora kandi yahishe nibere rye umwana we niwe waribonye gusa akazi karakomeza numugabo yagombaga gukora nibyiza cyane icyangombwa nubeumvikane 👍

  3. Mugabo

    May 10, 2017 at 8:20 pm

    Ibi ni byiza cyane.ACUIIWEE. Ubundi se benshi twonkerejwe. Mu Mirima na ahandi. Ntiturima abagabo. Byabaga byizi. ABANTU BASUBIRE IBUNTU. TUVE MU MYIRATO. NIYO ITUMA ABAKOZI MU NGO BATUMARIYE ABANA.

  4. vava

    May 11, 2017 at 9:09 am

    uziko nange hari ubwo njya ntekereza kujyana akana kange abantu bakambuza.ariko ubwo uzi gusiga umwana w’amwzi abiri nubundi ntabwo akazi ugakora neza.kuko uba wumva uhangayitse.ahubwo natwe murwanda rwose turasaba barebe murego rwo kurengera abana nakazi kadapfuye batwubakire amazu yo kurereramo muri buri institution

  5. mahoro

    May 11, 2017 at 9:10 am

    Amazing

  6. manzi

    May 11, 2017 at 10:56 am

    Ndabikunze cyane,

  7. MATESO JEAN

    May 11, 2017 at 4:10 pm

    wonderful.

  8. Buenas noches madre mia

    May 11, 2017 at 9:48 pm

    Natwe aho tuba turabikora
    Uzaba umwana kwishuri niba
    Warabyaye or mu kazi
    Ufite umugabo wawe sa yine akakuzanira
    Umwana ukamwonsa agataha
    Abatagira abagabo or imodoka ngo byihuta ku kuzanira umwana
    Dufite icyumba kirimo byose
    Aho umwana ahindurirwa
    Aho wicara umwonsa nawe uruhuka
    Ubundi uka mushyira muri kagare ke
    Ugakomeza amasomo yawe uko bisanzwe
    Kuko usohoka buri nyuma ya 2h dufata akaruhuko
    Ni byiza cyane
    Iburayi uburenganzira bwumwana
    Nikintu cyumvikana
    Kubera ubushobozi
    Natwe iwacu tuzabizane
    Byaba byiza kwiga

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: