Avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwavuyemo igisubizo kirambye - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:18 14

Avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwavuyemo igisubizo kirambye

Thierry Ntirenganya usanzwe akora mu ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda ryita ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi( RYAF) afite indirimbo ivuga ko kamaro ko guteza imbere politiki y’ubumwe n’ubwiyunge. Avuga ko iyi politiki yavuyemo igisubizo ku mubano w’Abanyarwanda ushingiye ku nkomoko muzi ariyo Ndi Umunyarwanda.

Thierry Ntirenganya

Uyu musore utuye mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze avuga ko indirimbo ye igaragaza ko Abanyarwanda bakwiye  guhaguruka bakarinda igihango dufitanye hagati yabo  cy’ubunyarwanda.

Kubera ko u Rwanda n’isi yose biri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntirenganya avuga ko abariho ubu n’abazaba bariho mu gihe kizaza bagombye gusubiza amaso inyuma bakamenya ibyatandukanyije Abanyarwanda bo hambere bityo bakabyirinda.

Ati: “Abanyarwanda bakera bakurikije inama mbi bagiriwe n’abashakaga guteza imbere amacakubiri yazanywe n’abakoloni ariko abariho ubu bazarebe kure birinda icyatuma ibyabaye bibi bisubira.”

Avuga ko n’ubwo biriya byose byabaye u Rwanda rugahura n’akaga, hari intambwe nziza yatewe binyuze mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ibi bikaba byaravuyemo politiki avuga ko ari nziza ya Ndi Umunyarwanda.

Iyi Ndi Umunyarwanda avuga ko yahoze iranga u Rwanda kuva kera mbere y’uko abakoloni barwadukamo kandi ko yagombye kuzahora iranga abana barwo mu gihe kizaza.

Ntirenganya yemera ko byazakumira ko amacakubiri ayo ariyo yose ashobora kuvamo ibibi birimo na Jenoside nk’uko byagenze kuyakorewe Abatutsi.

Indirimbo ‘Ndi Umunyarwanda’

 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko aba bana narratives baririmba baba bazi ibyazo? Ngo amacakubiri yazanywe n’abakoloni!! None se ko abo bakoloni bageze mu Rwanda mu ntangiriro y’ikinyejana cya 20, hashize imyaka ine bicikiye ku Rucunshu, uyu Ntirenganya yadusobanurira niba iriya mivu y’amaraso yamenetse abega n’abasinga barwanira ingoma nta macakubiri yari arimo? Niba atari amacakubiri byari iki?

  • Nibyo rwose!
    Ibi n’ukuri👍👏👏👏

  • Ubumwe n’ubwiyunge uyu Ntirenganya aririmba bushingiye kuri Ndumunyarwanda, n’ubumwe n’ubumwe n’ubwiyunge Nyakwigendera Kizito Mihigo yaririmbaga kandi yigishaga bushingiye kuri Ndumuntu, buriya itandukaniro nyamukuru rya byombi ni irihe? Ninde ubizi neza ngo ansobanurire?

  • Uyu mwana nawe rero ubwo akaba yikoreye publicité. Ikibazo cyabanyarwanda nuko wagirango basigaye bari mu masiganwa yo kwimenyekanisha i bukuru. Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa ni ndumuntu. Kuko nubundi nta munyarwanda utazi ko ari umunyarwanda. Yewe nabo musigaye mwita ibigarasha cg inyangarwanda bose bakunda u Rwanda kandi ntago ari ngombwa ko hari uwubibabwiriza. Mwese mbatuye indirimbo Namaganye abantemera amababi! Abanyapolitike bagabanye gukora self promotion yabo ahubwo begere abacitse ku icumu babafashe. Bakeneye ibibatunga, ubuvuzi, amacumbi, nibindi nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Izo mbwirwaruhame nizo ndirimbo ntago arizo zabakemurira ibibazo bafite. Muve mu magambo mujye mu bikorwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *