Ayatollah Ali Khamenei avuga ko Israel 'ari virus' ikwiye kuvanwaho | | UMUSEKE
  • 05/07/2020 2:53 34

Ayatollah Ali Khamenei avuga ko Israel ‘ari virus’ ikwiye kuvanwaho

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yabwiye Abanya Palestine ko bagomba gukomeza gukorana kandi bakunga ubumwe kugira ngo bazakureho Israel kuko ngo ari virus ituma batabona ubwigenge busesuye.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Khamenei

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye n’aba Palestine kuri uyu wa Gatanu taliki 22, Gicurasi, 2020. Ni ijambo ryari rigenwe by’umwihariko abarwanyi bo mu mitwe igihugu cye gitera inkunga ya gisirikare bakorera muri Liban na Palestine, iyi mitwe ikaba itemera Israel nk’igihugu cyigenga.

Ayatollah Ali Khamenei yagize ati: “ Intambara y’Abanya Palestine igomba gukomeza bakarwana intambara ntagatifu bagamije gukuraho Leta ya Kiyahudi ya Israel kuko nsanga ari ikibyimba bcya cancer cyanegekaje aka Karere.”

Khamenei avuga ko bibabaje kubona isi buri munsi ivuga umubare w’abo coronavirus yahitanye ariko ntivuge umubare w’abanya Palestine bicwa n’ubutegetsi bwa Israel avuga ko nabwo ari ikibyimba cya cancer.

Avuga ko igihe kizagera iriya virus ikavaho.

Khamenei hamwe n’abandi bategetsi bo muri Iran bamaze imyaka myinshi bavuga ko Israel igomba kuvanwa ku ikarita y’isi.

The Reuters

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Birababaje kubona isi iha intebe urwango kugera n’aho umuntu yita abandi virus ntacyo yikanga en plus abantu bakorewe genocide mu myaka itari myinshi ishize. Bidahindutse byaba ari ugutsindwa gukomeye kuri UN kuko iyi Deshumanisation ishobora kugera isi mu kandi kaga gakomeye.

    • Wowe wiyise elias ni uko utazi uburyo abisiraheli birirwa bica abirabura iwabo, ntago uzi uko bajyanye bakoze jenoside y abirabura bari batuye hariya kuko hariya kavukire yaho ni abirabura ndetse benshi muribo bakaba baramanutse bakaza hano muri Afrika yo munsi y ubutayu, erega ntimuzigere mwumva bababeshya ngo isiraheli mureba uyu munsi niyo ivugwa muri bibiliya oyaa ahubwo buriya abazungu bahinduye bibiliya bashyiramo amazina yabo ninaho isiraheli byanditswemo ubundi ntibyabagamo ahubwo habagamo amazina y abanyafurika kuko nibo batuye hariya kandi n igihugu ubwacyo kiri ku butaka bwa Afrika nubwo TV z abazungu n abarabu bakitirira aziya ariko ubundi ukuri ni uko kuri Afrika gifatanye na Egypt. Isiraheli ni abagome cyane nubwo n abo barabu b abazungu Bose ari kimwe nta munnyo nta mukwaha bose ni abatindi.

      • Oromode!
        Uzi kwandika, warize ariko ntiburakuvamo rwose kuko ukwiye amahugurwa

  • Ariko Imana yaragatoye koko.Usanga Abanyedini bavuga ko bakorera Imana,nyamara bakora ibyo itubuza.Uyu Ayatollah Khamenei,ngo ahagarariye Imana ku isi.Ni nka Paapa w’Abaslamu b’aba Shiites.
    Ngo gushaka kurimbura ISRAEL n’abaturage bayo,ngo ni “Intambara Ntagatifu”.Nyamara Imana itubuza Kwica no Kurwana.Igitangaje,nuko usanga abanyamadini barwana hagati yabo.Urugero,Iran irwana na Saoudi Arabia muli Yemen.Turkey ikarwana na Egypt muli Libya.Baliya ba Boko Haram,Al Shabab,etc…,ni Abaslamu bica abandi Baslamu muli Somalia,Nigeria,Niger,Mali,etc…Byose bigakorwa mu izina ry’Imana.Imana y’abantu barwana cyangwa bicana,ni Satani.Muli Zaburi 5:6,havuga ko Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Naho muli Matayo 26:52,hakerekana ko Imana izarimbura ku munsi w’imperuka abantu bose barwana.

  • Mu byukuri,uyu niwe uyobora IRAN.Ni Politician akaba n’Umukuru w’idini.Birababaje kubona amadini ariyo ashoza intambara ku isi kuva kera.Ntabwo ushobora gukora Politike ngo ukorere n’Imana.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come/Que ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

  • Byaba byiza nkuko babitekerejeho mbere ya 1948 rero kwimura abayahudi bakabashyira Uganda bakabomekaho u Rwanda abateza akavuyo muri Kongo babatutsi bakabazana bose muriyo leta nshya ubundi bagaha amahoro abandi amahoro agahinda.

    • Ntabwo proposal yari Uganda, ahubwo yari Kenya, mujye mwisomera mureke kugendera kuri hearsays.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *