Ba Minisitiri bamwe basimbujwe, abashya bahabwa umwanya wo kwigaragaza muri Guverinoma | UMUSEKE

Ba Minisitiri bamwe basimbujwe, abashya bahabwa umwanya wo kwigaragaza muri Guverinoma

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida, rigaragaza ko Minisiteri y’Ubuzima yahawe Minisitiri Mushya, Dr Ngamije Daniel Madandi, asimbuye Dr Diane Gashumba uheruka kwirukanwa azira ‘amakosa y’imiyoborere’, izindi Minisiteri ebyiri, iy’Uburezi, MIGEPROF, n’iy’Ibikorwa by’Ubutabazi bamwe bahawe inshingano nshya.

MUTIMURA Eugene wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba yasimbujwe Dr. Uwamariya Valentine.

Mme NYIRAHABIMANA Solina wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe  Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, umwanya asimbuyeho Uwizeyimana Evode na we wirukanywe kubera imyitwarire idahwitse.

Mme Kayisire Marie Solange, yagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, yasimbuye Eng. Kamayirese Germaine.

Twagirayezu Gaspard, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, umwanya yasimbuyeho Dr Isaac Munyakazi wirukanwe kubera kurya ruswa.

 

Itangazo ryose

Ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku itariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu ku buryo bukurikira:

Abaminisitiri

  1. Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima
  2. Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi,
  3. Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
  4. Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri,
  5. Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Abanyamabanga  ba Leta

  1. Madame NYIRAHABIMANA Solina: Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
  2. Bwana TUSHABE Richard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
  3. Lt. Col  Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze,
  4. Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
  5. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro,

 

Abandi bayobozi

1.Bwana RUGIRA Amandin: Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Zambia;

2.Bwana Dr. SEBASHONGORE Dieudonné: Ambasaderi Uhagariye u Rwanda mu Bubiligi;

3.Bwana RUGEMANSHURO Regis; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda

4.Bwana Dr. NDIMUBANZI Patrick: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima

5.Bwana IRADUKUNDA Yves: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

6.Bwana MUTIMURA Eugene: Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

7.Bwana GACANDAGA Jean-Marie: Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Ubwitegayirize bw’Abakozi mu Rwanda

UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nyakubahwa yakoze kuvugurura guverinoma kuko harimo abamaze kunanirwa nubwo bose batabamazemo ariko hanyuzemo akayaga.

  • NSHIMISHIJWE BIDASUBIRWAHO NO KUVAHO KWA MUTIMURA, KUVA NABAHO NDANEZEREEWEEEEEEE CYANEEEEEEE

    • Ariko ministeri ishinzwe inama yabaminisitiri ikora iki?ese nayo igira institution ziyishamikiyeho?none iyo abaminisitiri batakoze inama iba ikora iki?minisiteri ishinzwe inama gusa uyisobanukiwe amfashe najye kuyisobanukirwa.

      • Ministre muri presidence se we akora iki?
        Narinziko premier minister ariwe ushinzwe inama y’abaministre

      • Mu magambo macye uyu minister niwe utegura inama ya cabinet, biriya byemezo bafata, ntabwo bicara ngo babifate mu cyuka gusa, baba bafite ibyo bashingiyeho na documentations zabyo…ibyo rero niwe ubikusanya, bivanywe muri za ministeri n’ibigo bya Leta, bigatunganywa n’iriya ministeri nyine, ikorera mu biro bya PM. Ni nawe kandi umeneysha abagize cabinet uko gahunda y’inama iteye, kandi nabo niba hari abafite ibyo basobanuza niwe babibaza. Ni nawe kandi (afatanyije na President office, na PM office) batungaya gahunda y’ibizigwa.

        Hanyuma kandi afasha mu kugenda neza kw’inama ya Cabinet, urugero niba hari nk’umuntu usanzwe Cabinet ikeneyeho ubumenyi kugirango ifate icyemezo ni iriya ministeri imushaka ikamugeza aho agomba gutanga izo nama, nanone kandi ni uriya minister wandika ibirimo kuvugirwa mu nama, akandika imyanzuro yayo, akayitunganya akanayishyikiriza abo ireba bose, ndetse afatanyije na PM office agakurikirana uko yashyizwe mu bikorwa muri rusange.

        Burya kandi Presidence office nayo ibarwa na Ministeri (yihariye), kimwe na Prime Minister office, niyo mpamvu bamuha iriya ministeri igasa n’aho ifata impande zombi kugirango imirimo ya cabinet igende neza. Hari ministeri 18 kongeraho izo zindi 2 nkubwiye hejuru. (ziri muri President office, PM office). Tukagira PM 1, ba Ministers 20, ba state ministers 9 bose hamwe uko ari 30 iyo ubongeyeho umuyobozi wa RDB (Claire Akamanzi) n’umuyobozi w’ikigo cya RMPG (Francis Gatare) bakora icyo twita Cabinet y’abantu 32. Ukwiye kandi gusobanukirwa ko iyi Cabinet ariyo Gouvernement kandi ikaba itandukanye n’icyo bita Leta.

        Ndakeka usobanukiwe gacye, ariko niba kandi udasobanukiwe, wanyarukira hariya ku biro bya PM iruhande rwa RRA ugasaba audience kwa Ngirente E. akagusobanurira mu buryo burambuye uko Governement yawe iteye, ibyo ikora, n’imikorere yayo (ibi biri mu nshingano ze )

        Wirirwe, reka njye gusoroma utuboga abana bararira !

    • Mutimura nagende yari yarigize akamana we nabandi Bari bafatanije ireme ry’uburezi

  • BRAVOOOO KURI DR COL THARCISSE NI UMUGABO URI SERIEUX ABAKORA AMAFUTI BARAGOWE!!!!

  • Ubu kandi abafite abagore bagiye kugura imishanana muri matheus ngo abagabo babo bagabanye.Kandi ejo bazaba barimo basebera mu ruhame.

  • Minisitiri wu burezi azace akajagari kamashuri ajya gutira labaratwari kugirango bakore pratique kandi bagombaga kuba nabo bayafite. Natangirire aho Murekeraho Joseph yari agejeje akangurira amashuri kubaka za labo

  • Mutimura nta kandi kazi yari akwiye mu Rwanda!!!!!!! Yari akwiye kwicara ku gatebe mpaka ubwirasi no kwigira akamana bikamushiramo n’ubuswa bwinshi!!!!

  • Mutimura yazize wa mwarimu yashatse gukubitira muruhame. diahimiye HE uburyo ahitamo abamufasha akazi nakomerezaho tumurinyuma. abagiriwe ikizere nabo nibakorere abaturage be kubahutaza.

  • Icyo Mbonye cyo nuko Dr MPUNGA Tharcisse ashobora kuba arumuyobozi mwiza arashoboye kandi arashobotse, impamvu mbivuze nuko yashimwe n’abantu bose byumvikane ko abamushimye bamuzi.
    Ikindi nuko bigaragara ko Dr MUTIMURA yarumuyobozi mubi cg akaba atarashobotse atanashoboye nkurikije ibyavuzwe nabenshi kandi ubwo baramuzi cg bakorana nawe.

  • njyewe sinzi icyo leta itegereje buriya abanyagitwe nabahanga mugutanga ruswa none buriya mutimura baramubuze ngo bayimuhe none baramutuka bamuhora ubusa ,yewe barayabariye ba mugisha sebasaza , rudakemwa nabandi ntavuze

  • Much congrats to Lt Col Dr.MPUNGA Tharcisse,umuyobozi ushoboye kandi uzi gufata ibyemezo bikwiye.Umuyobozi ukoresha ukuri kandi utagira injustice. I can’t wait to see changes in health industry!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *