Ba Miss umwambaro bari kwambikwa bakiri mu irushanwa ubu barawamamaza | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:45 28

Ba Miss umwambaro bari kwambikwa bakiri mu irushanwa ubu barawamamaza

Igihangano cy’umwambaro Umutanana Ikamba Collections cyahanzwe n’inzu y’imideri ya Tanga Designs, Niyitanga Olivier nyiri iyi nzu avuga ko uriya mwambaro yagombaga kuwambika ba nyampinga batatu ubwo irushanwa ryariho riba, ntibyashoboka none akaba yarabifashishije mu kuwamamaza.

Umwambaro bawi kwambikwa ubwo bari mu irushanwa ubu bari kuwamamaza

Niyitanga Olivier avuga ko iki gihangano kimwe n’ikindi yise Nyambo Azura, byamutwaye igihe kinini ndetse n’imbaraga nyinshi kugira ngo abishyire hanze.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, ageze ku mwambaro ‘Umutanana Ikamba Colletions’ yagize ati “Ni igihangano nagombaga kwambika ba Nyampinga batatu mu irushanwa rya ‘miss Rwanda 2020’ ariko ntibyashobotse nyuma niyemeza gukoresha abari bitabiriye ririya rushanwa ngo bamamaze kiriya gihangano.”

Abamamaje kiriya gihangano ni Nyampinga w’u Rwanda 2020 Ishimwe Naomie n’ibisonga bye bibiri uwitwa Umwiza Phiona wabaye igisonga cya mbere n’igisonga cya kabiri Umutesi Denise.

Intandaro y’iri zina ‘Umutakanana ngo ni amagambo abiri yafatanyije arimo izina rye Niyitanga n’umwambaro wa Kinyarwanda uzwi cyane w’Umushanana.

Igihangano Nyambo Azura cyo gikoze mu ishusho y’umuntu, Niyitanga avuga ko yagikoze muri buriya buryo mu rwego rwo gufasha abamugana kwerekana imbonerahamwe y’imyambaro ikubiye muri kiriya gihangano ndetse ngo yanifuzaga kwerekana ubwiza bw’uruhu rw’inka nk’itungo rifite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda.

Akavuga ko yahisemo gukoresha igisa n’umuntu kuko muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 bityo ngo yanifuzaga gukumbuza abantu igitaramo cyo kumurika imideri kizwi nka ‘fashion show’

 

Amafoto y’imyambaro ya ‘Nyambo azura’ na ‘ Umutanana Ikamba Collections’

Umutanana Ikamba Collections

 

Nyambo Azura Collections

 

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mbega ibituba biryoshye wee amaso ararya inda ikaburara koko😋😋😋😋😋

  • Ohh iyi yitwa umutanana ni myiza cyane pe.Iyo bayambara muri miss rwanda noneho byari kuba ari agahebuzo. Komereza aho rwose Olivier.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *