Baad Rama muri Film: Hamwe yakinnye ari Pasiteri ahandi acana inyuma | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 1:00 05

Baad Rama muri Film: Hamwe yakinnye ari Pasiteri ahandi acana inyuma

Mupenda Ramadan uzwi nka Baad Rama mu bushabitsi bw’imyidagaduro, yinjiye mu ruganda rwa Cinema akaba anagaragara muri film akinamo. Muri film ngufi yagaragayemo, harimo iyo akina ari Pasiteri mu gihe hari indi akina aca inyuma umukunzi we.

Muri film akinamo aca inyuma umukunzi we, aha yari ari kumwe n’umukunzi we

Uyu musore uzwi mu byo kurengera inyungu [abazwi nka ba ‘manager’], yakunze kuvuga ko yifuza gutanga umusanzu we mu kuzamura uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Baad Rama usanzwe afite inzu itunganya umuziki, ikorera abahanzi asanzwe akurikirana inyungu zabo, ubu na we yatangiye kugaragara mu ruganda rw’imyidagaduro akina film ngufi.

Muri film ngufi amaze kugaragaramo, harimo iyo yakinnye ari pasiteri ariko ibikorwa bye bikaba bihabanye n’iby’umukozi w’Imana.

Muri iyi film akinamo aha imodoka umwe mu bo basengana ngo abe ayikoresha azajye amwishyura ariko nyuma y’igihe gito akaza kumubwira ko bayimwibye.

Pasiteri Baad Rama ahita ahamagara kuri Telephone umuntu amusaba gukoresha imyuka mibi kugira ngo bagaruze iyo modoka ye yibwe.

Uyu mukozi w’Imana [muri film] akoresha amagambo aremereye ari kuvugana n’uwo muntu kuri telephone avuga ko bagomba kumukubitisha inkuba no kubateza indwara z’inkazi nk’urushwima, uwo wahawe imodoka akibyumva ahita abwira Pasiteri ko imodoka ihari bagahita bafatana mu mashati.

Uyu musore wabanje gukina film ari Pasiteri, yakinnye indi film afite umukobwa bakundana ariko akaza kugenda undi agahita yizanira undi.

Mu gihe Baad Rama ari kumwe n’undi mukobwa yazanye, ajya kubona akabona umukunzi we aragarutse amubwira ko indege yamusize, undi agakubitwa n’inkuba ako kanya wa mukobwa wa kabiri agahita asohoka, abandi bagasigara mu mvururu.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *