Babua Samson wasezeye Sunrise FC ashobora gusinya muri Rayon Sports | UMUSEKE

Babua Samson wasezeye Sunrise FC ashobora gusinya muri Rayon Sports

Rutahizamu Babua Omoviare Samson ukomoka muri Nigeria nyuma yo gusezera ikipe ya Sunrise FC n’abakunzi ba yo, ari mu biganiro na Rayon Sports imwifuza cyane.

Samson Babua ni umwe mu bagaragaje ko bazi gutsinda ibitego muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda

Umuseke wabagejejeho inkuru y’uko ibikorwa by’imikino mu Rwanda bizongera gusubukurwa muri Nzeri 2020, ariko amakipe ntibiyabuza kwiyubaka, abakinnyi na bo bashaka ahandi bazahahira.

Rutahizamu w’umunya-Nigeria, Babua Omoviare Samson mu butumwa yageneye abafana ndetse n’abayobozi b’iriya kipe yabashimiye ibihe byiza bagiranye.

Ati “Bidasubirwaho, umwaka w’imikino wa 2019/2020 urasubitswe, murabeho Sunrise, urabeho Nyagatare. Ibihe byari byiza mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro na Rayon Sports ashobora gushyira umukono ku masezerano muri uku kwezi.

Uyu mukinnyi kandi ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda, aho yifuzwa n’amakipe yo muri Kenya, Mozambique na Tanzania.

Ubwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yahagarikwaga kubera Coronavirus muri Werurwe, Babua ni we wari uyoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda n’ibitego 15 mu mikino 24.

Babua Samson amaze imyaka itanu akina muri Sunrise FC nyuma yo kuyigeramo mu mwaka w’mikino wa 2016/17.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *