Bahati Makaca yashenguwe n’urupfu rwa Sandra uzwi muri sinema bakundanye igihe kinini | UMUSEKE

Bahati Makaca yashenguwe n’urupfu rwa Sandra uzwi muri sinema bakundanye igihe kinini

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Bahati Makaca wamenyekanye mw’itsinda rya Just Family yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’uwigize kuba umukunzi we Sandra Umumararungu witabye Imana kuri uyu wa 24 Kanama 2021.

Sandra yari amaze igihe atagaragara mu mafilimi

Sandra yashizemo umwuka kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, akaba yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho yari arwariye.

Uyu mukobwa yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo nka Ruzagayura, Kaliza, Ay’Urukundo n’izindi, gusa yari yarabiretse akora ibijyanye n’ubucuruzi.

Abinyujije kuri Status ya Watssap, Bahati yashenguwe n’urupfu rwa Sandra aho yagize ati  “Sandra Umumararungu Perike ntacyo mfite cyo kuvuga Imana iguhe iruhuko ridashira.” Akomeza ati “Ese nk’ubu Isi iteye ite?”

Bahati kandi yagaragaje amashusho y’indirimbo rya Just Family yabagamo ryakoreshejemo uyu mukobwa wamamaye muri sinema.

Yanagaragaje amashusho Sandra aririmba asubiramo indirimbo z’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Prosper Nkomezi n’abandi.

Bahati na Sandra bakundanye igihe kinini batandukana bagiye kurushinga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *