Banki ya Kigali igiye kugurisha imigabane mishya ya miliyari 3 Frw – UMUSEKE

Banki ya Kigali igiye kugurisha imigabane mishya ya miliyari 3 Frw

Inama rusange y’abanyamigabane ba Banki ya Kigali yabaye kuri uyu wa gatatu yemereye ubuyobozi bwayo kuyihinduririra izina, ndetse no kongera imari shingiro yayo ikagera kuri miliyari zirenga 10, ivuye kuri miliyari zisanga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Banki ya Kigali iza imbere y'izindi banki z'ubucuruzi zo mu Rwanda.

Banki ya Kigali iza imbere y’izindi banki z’ubucuruzi zo mu Rwanda.

Iyi nama y’abanyamigabane ba Banki ya Kigali (BK) iyemeje imyanzuro 5 ikubiyemo impinduka zigiye guhindura byinshi muri iyi banki.

Mu myanzuro bemeje, harimo uwo kongera imari shingiro ya Banki ya Kigali ho amafaranga agera kuri miliyari eshatu na miliyoni 480 z’amafaranga y’u Rwanda azaturuka mu migabane mishya igera kuri miliyoni 348 igiye gucuruzwa, agaciro shingiro k’umugabane kari ku mafaranga 10 Frw.

Iyi migabane nimara gucuruzwa, BK izaba igize imari shingiro irenga miliyari icumi na miliyoni 504 (10 504 600 000) ituruka ku migabane yose hamwe igera kuri 1 050 460 000, uteranyije imari shingiro yari isanzwe n’iyi nshyashya, kandi agaciro shingiro k’umugabane kagume ku mafaranga 10 Frw.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman yavuze ko icyabaye uyu munsi ari uburenganzira bahawe n’abanyamigabane. Ngo ikigiye gukurikiraho ubu ni ukugena uko iriya migabane izacuruzwa, gusa ntiyatanga igihe umwanzuro uzafatirwa ngo igurishwe.

Impuguke mu by’amasoko y’imari n’imigabane utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umuseke ko BK ariyo izahitamo uko iyicuruza, gusa ngo ntabwo ishobora kugurisha iriya migabane ku giciro umugabane wayo uriho uyu munsi ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda.

Ati “BK niyo ikeneye amafaranga, ndatekereza ko itazagurisha ku giciro fatizo ariko na none ntabwo yacuruza ku giciro kiri ku isoko igomba kugabanya kugira ngo ibone abaguzi.”

Yongeraho “Kimwe n’uko bashaktse bajya kuyicuruza hanze, ntuzatungurwe wumvise ngo bagiye kuyigurisha nko muri Kenya, i Londre mu Bwongereza, muri Africa y’Epfo cyangwa ahandi, ni uburenganzira bwabo.”

Gusa, mu gihe hano mu Rwanda bashobora kuyigurisha ku giciro kigabanyije (discount) mucyo bita “right issue”, BK igiye kuyicuruza hanze byayisaba kujya ku isoko ry’ibanze “Initial Public Offer – IPO”.

Umusesenguzi ati “Ntekereza ko bazayicuruza hano mu Rwanda, bashobora kuvugana n’abanyamigabane babo bakaba aribo bayigura bakongera imigabane yabo, cyangwa bakajya ‘public’ bayigurisha abandi bo hanze.”

Undi mwanzuro nawo ukomeye abanyamigabane ba BK bafashe ni uwo guhindura, izina rya Kompanyi rikava kuri “Bank of Kigali Limited” rikaba “BK Group Plc”.

Muri iki gihe, Banki ya Kigali iri kwagura imishinga na Serivise zayo, dore ko yamaze gufungura n’irindi shami ry’ubwishingizi (BK insurance) ndetse n’ibindi bitandukanye igenda ishoramo imari.

BK niyo banki y’ubucuruzi yunguka cyane mu Rwanda, Raporo y’imari iheruka gushyirahanze igaragaza ko mu mezi 9 ya mbere y’uyu mwaka wa 2017 yari imaze kunguka miliyari 17 na miliyoni 633 z’amafaranga y’u Rwanda kandi yamaze kwishyura imisoro (profit after tax), mu gihe mu mezi nk’ayo y’umwaka ushize wa 2016 yari yungutse miliyari 16 na miliyoni 536.

Imyungukire ya BK mu bihe bya vuba.

Imyungukire ya BK mu bihe bya vuba.

Ku rundi ruhande, mu mezi 9 BK Group muri rusange yungutse miliyari 17 na miliyoni 711 z’amafaranga y’u Rwanda kandi yamaze kwishyura imisoro (profit after tax), mu gihe mu mwaka wabanje yari yungutse miliyari 16 na miliyoni 500.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Kaka

    07/12/2017 at 8:06 am

    Ni byiza ariko bakwiye kudusobanurira byimbitse ibintu by’i migabane kuko benshi twarahombye iyo twaguze muri CTL batwizeza ibitangaza

  2. Kaka

    07/12/2017 at 8:12 am

    Ibaze umugabane waguzwe bwa mbere 105 iyi saha ukaba ugeze kuri 67! Ibi bisa nubujura Rwanyonga

  3. Matsikomasa

    07/12/2017 at 9:29 am

    Iyi banki ibimaze iminsi bivugwa ko hari amafranga ava kuri konti zibyibushye z’abantu bamwe na bamwe batabigizemo uruhare, babibaza bakabwirwa aho bagomba kujya kwaka ibisobanuro hatari muri banki ubwayo, ni byo, cyangwa ni impuha z’abanyakigali?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock