Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi – UMUSEKE

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Guverinoma y’u Rwanda yasinye igice cya mbere cy’amasezerano y’inguzanyo ya Banki y’Isi ingana na miliyoni 125 z’amadorali ya Amerika yo kongera amashanyarazi. Ni inguzanyo izatangwa mu byiciro, muri rusange ikaba ingana na miliyoni 325 z’amadorali.

Min. w'Imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete ndetse na Yasser El-Gammal wa Banki y'Isi basinya amasezerano.

Min. w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete ndetse na Yasser El-Gammal wa Banki y’Isi basinya amasezerano.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete na Yasser El-Gammal uyobora ishami rya Banki y’isi mu Rwanda, akaba aje gufasha mu ishyirwa mu biryo rya gahunda ya leta yo kugeza ku Banyarwanda amashanyarazi ku kigero cya 100% mu myaka irindwi iri imbere (2017-2024)..

Iyi nguzanyo ya miliyoni 325 z’amadorali ya America ahwanye na miliyari 271 z’amafaranga y’u Rwanda akaba azatangwa mu byiciro bitatu bitandukanye mu myaka itatu.

Kuri uyu wa mbere, impande zombi zikaba zasinye igice cya mbere cy’iyi nguzanyo gihwanye na miliyoni 125 z’amadorali y’america. Ibindi bice bisigaye bizatangwa mu mwaka utaha ndetse no mu 2020.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko iyi nguzanyo izafasha u Rwanda kugera ku kerekezo rufite mu bijyanye n’ingufu cyo gutanga amashanyarazi ku bantu bose, ahendutse, adacikagurika kandi mu buryo burambye.

Yavuze ko nyuma y’isinywa ry’aya masezerano u Rwanda ruhita rutangira kuyakoresha kandi ngo ni amafaranga ahendukiye u Rwanda.

Yagize ati “Ni amafaranga ahendutse cyane kuko ni amafaranga ari ku kiguzi cya 0,75%, kandi amafaranga yishyurwa mu myaka 38, hariho igihe kitishyurwa cy’imyaka itandatu.”

Min. Amb. Claver Gatete ahererekanya amasezerano n'umuyobozi wa Banki y'isi mu Rwanda.

Min. Amb. Claver Gatete ahererekanya amasezerano n’umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda.

Iyi nkuzanyo ije yiyongera ku zindi nkunga zitandukanye Banki y’Isi iteragamo u Rwanda mu bijyanye n’ingufu. Ubu hari imishingana y’ingufu ihwanye na miliyoni 386,7 z’amadolari ya america iyi Banki yateyemo inkunga u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Germaine KAMAYIRESE yavuze ko iyi nkunga ari umusanzu ukomeye wo gufasha Leta kugeza ku Banyarwanda bose amashanyarazi mu myaka irindwi iri imbere.

Yavuze ko izafasha mu kugabanya ikiguzi cya Serivise z’umuriro w’amashanyarazi, kandi bitume umuriro w’amashanyarazi uhenduka ku baguzi b’umuriro binjiza amafaranga make.

Ubu ingo zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 41,5%, harimo 11,5% bafite ukomoka ku mirasire y’izuba, ndetse na 30% bawufatira ku mirongo migari y’igihugu.

Soma inkuru: Inzozi zo guha amashanyarazi abanyarwanda 100% zirashoboka – EDCL

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Germaine KAMAYIRESE (uri kuvuga).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu Germaine KAMAYIRESE (uri kuvuga).

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. Josette

    04/12/2017 at 11:21 am

    Ni inkunga, cyangwa ni inguzanyo?

    • Nzia

      04/12/2017 at 12:56 pm

      iri ni ideni. Ariko u Rwanda dufite nk’ideni ry’amafaranga angahe? Harya ideni Habyara yafashe ryo kugura imbunda n’imihoro ntibaridusoneye? N’iri hari igihe bazaridusonera. Dukomeze inzira mu iterambere.

  2. Masobona

    04/12/2017 at 11:43 am

    Kuki muyita inkunga? Ni icyiciro cya mbere cy’inguzanyo ya Banki y’isi izagera kuri miliyoni 325 $ (miliyari 276 Frw) yo guteza imbere urwego rw’ingufu. Izatangira kwyishyurwa nyuma y’imyaka 6 mu gihe cy’imyaka 38 (ni ukuvuga kugeza nyuma ya 2060!!!), ku nyungu ya 0.78 %. Mu yandi magambo, n’abuzukuru bacu bazaba bakiyishyura. Inguzanyo ziragwira!

    • Jean d'Amour

      04/12/2017 at 12:04 pm

      Buriya hagize nk’umubyeyi ufata muri banki inguzanyo n’abana n’abuzukuru be bazishyura, muri twe hari uwavuga ko ibintu ari tayari mu mutwe we? Nta n’umwe. Ariko ibyo tudatinyuka gukorera imiryango yacu n’abadukomokaho, tugera mu buyobozi bw’igihugu tukabikora nta mususu. Abantu baribeshya ngo inyungu ya 0.78% ni ntoya, ariko uyishyize ku myaka 38 yo kwishyura, ni akayabo k’amafranga. Iyo tumaze kubura icyo twishyura inguzanyo za hato na hato, nibwo bene Madamu baza kudutegeka uko dukwiriye gucunga umutungo w’igihugu mu nyungu zabo.

  3. I

    04/12/2017 at 2:39 pm

    Ntibaherutse kutubwirako ntakibazo cyamashanyarazi dufite ra? Ngo ayo dufite araruta ayo dukeneye.(Minister Musoni yabivuze abajijwe kw’ihagarara rya yayandi yari kuva Ethiopia)

  4. Pes

    04/12/2017 at 4:01 pm

    Ariko buriya impamvu zituma amabanki y’ubucuruzi atemera gutanga inguzanyo z’igihe kirekire cyane, si zimwe n’izagombye gutuma igihugu kitazifata muri World Bank? Buriya nyuma y’iriya myaka, idolari rizaba rivunja amanyarwanda angahe? Ushobora kuzasanga twishyuye akubye ariya inshuro nk’esheshatu cyangwa zirenga kubera inflation, utarabara inyungu, kandi nk’umushahara wa mwalimu cyangwa umuhinzi nyakabyizi warikubye nka kabiri gusa.

  5. Manudi

    04/12/2017 at 5:39 pm

    Ayo frw se ntiyongera agasubira aho yavuye ndetse hageretseho n’inyungu mu buryo burambye ! Ari ayo mashanyarazi akorwa n’abo bazungu ba Kivuwatt, ari ibikoresho biyageza ku bantu bigurwa iwaboo, ari abo azaniwe bayakoresha mu nganda ni izabo (tubita abashoramari) inyungu bakavunja mu madolars bakohereza iwabo (nk’uko itegeko n’amabwiriza ya RDB abibimerera), ari ayasagutse yibwa n’abanyarwanda akajya kubikwa iwabo muri Suisse n’ahandi…Et le phenomene so repete et se repete. Negre idiot.

    • Ngofero

      05/12/2017 at 12:29 pm

      Ziriya nguzanyo n’imfashanyo, niyo ntwaro ya mbere abazungu bakoresha baduheza mu bukoloni n’ubucakara bushya. Wareba uburyo abtegetsi ba Afrika baba bahatanira kuzihabwa ukumirwa. Iyo batareba kure, undi uba ari burebere rubanda ni nde?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock