Banyarwanda mukomeze izo ngamba , covid-19 izacika vuba-Dr Agnes Binagwaho – UMUSEKE
  • 28/09/2020 9:06 06

Banyarwanda mukomeze izo ngamba , covid-19 izacika vuba-Dr Agnes Binagwaho

Dr Agnes Binagwaho asaba Abanyarwanda kudacibwa intege n’uko bagomba igihe runaka bahagaze mu turongo twabateganyirijwe mbere y’uko binjira muri bus, akavuga ko nibubaha ingamba zose bahawe bizatuma batsinda icyorezo cya covid-19 vuba.

Muri Gare ya Nyabugogo gahunda ni uguhana intera

Ni mu butumwa yacishije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 04, Gicurasi, 2020 , uyu ukaba ariwo munsi wa mbere Abanyarwanda basohotse mu ngo zabo  nyuma y’igihe kirenga ukwezi bari mu ngo zabo kubera kwirinda kwandura cyangwa kwanduzanya coronavirus.

Yagize ati:” Ndabizi ko bitoroshye, ariko Abanyarwanda nzi neza ko bazakomeza kubahiriza amabwiriza ya nyuma ya  Guma mu rugo, bakiga gukurikiza aya mabwiriza mashya buhoro buhoro kandi nzi ko bizabagirira akamaro bigatuma batsinda kiriya cyorezo kigasigara ari amateka.”

Dr Binagwaho avuga ko ubufatanye bw’Abanyarwanda bose aribwo shingiro ryo gutsinda kiriya cyorezo.

Dr Agnes Binagwaho yigeze kuba Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda. Muri iki gihe ni umuyobozi wungirije wa Kaminuza mpuzamahanga yitwa University of Global Healthy Equity.

Yageze kuba umujyanama w’Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, akaba kandi yarigishije mu ishuri ry’ubuvuzi  rya Kaminuza ya Harvard  ndetse no muri Kaminuza ya Dartmouth.

Dr Agnes Binagwaho

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW                                          

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Professor Nshuti Manasseh ko yagarutse muri guverinoma nk’amaraso mashya y’inararibonye, Dr Binagwaho se we bategereje iki ngo bongere bamugarure? Ubu butumwa bwe bwihanganisha abari mu gihirahiro kubera coronavirus, ni nko gukomanga ku rugi rwa Cabinet. Ni nko kubwira ubishinzwe mu kinyarwanda cye gitomoye ati: “Had I been there, things should have been done far better”. Nibongere bamugirire icyizere rwose, ibya Global Fund buriya se ntibyarangiye ntibyibagiranye! Cyangwa iby’amazina yitaga abaganga bamugezagaho ibibazo by’amavuriro bakuriye ubu ntibyabaye amateka!

    • Binagwaho se nawe abaye “Umuhanuzi”??Yaba yiyongereye ku bandi benshi cyane bahanura ibizaba ejo.Uretse ko bose baba babeshya.Ndibuka president Nkurunziza avuga ko Imana yamweretse ko Coronavirus itazagera mu Burundi.Cyangwa Gitwaza avuga ko u Burundi bugiye kuba DUBAI,kandi Imana yamweretse ko umuhungu we azaba president wa Amerika!!! Abahanuzi Imana yashyiragaho,urugero Daniel na Yesaya,iteka bavugaga ibintu bikaba.Urugero,Daniel yahanuye ko Alexander-the-Great azategeka Middle-East biraba.Ubwo nibwo buhanuzi ureke izi ngirwa-Bahanuzi.
      Kuba ibyo bahanuye byarabaye,byerekana ko nta kabuza ibyo bahanuye dutegereje nabyo bizaba nta kabuza.Urugero,Intumwa Petero na Yohana bahanuye isi izaba Paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira Imana.Soma 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13.

      • ariko mwagiye mwandika kubyo mwabashije gusoma koko. ko ari igitekerezo yatangaga nkumunyarwanda atanga ninama yigeze ahanura ibya COVID koko.IBI NIBIKI BANYARWANDA.

  • Uzi ko ntibukaga ko Dr Agnes BInagwaho yigeze kuba umujyanama w’Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO. Harya ubwo ni muri bya bihe abana bacu b’abangavu bageragerezwagaho urukingo rw’inkondo y’umura mu mashuri (Gardasil)?

    • N’ubwo yaba we wazany’urwo rukingo, ntacyababuza kumushumbush’undi mwanya kuko barwungukiyemo. Narebye documentary film ivug’ukuntu ama gouvernement yahawe ruswa kugirango OMS irwamamaze n’ama gouvernement arugure numv’ubwoba buranyishe. Si mu Rwanda gusa, no mu burayi na Amerika niko byagenze. Aya ma sosiyete akor’inkingo n’imiti akora nk’abacancuro neza neza. Arega mwe mupfuye ntacyo ba nyir’ukurya baba bahomye. Bapfa kwinjiz’akantu kuri compte zabo, ibyanyu ntibibareba.

  • Covid19 biragoye kugirango tuzavuge ngo yacitse kuko ni icyorezo cyafashe isi yose, bisabako isi yose ihaguruka igahangana nacyo. Igihe cyose hazaba hataraboneka umuti wizewe cyangwa urukingo tuzakomeze kwitega kubona abarwayi bayo. Binagwaho aracyabaho? Ubuse ibyo muvuze yabivuze mu kinyarwanda cyangwa ni muri rwa rurimi rwe rw’uruzungu rwanze kumuvamo kandi ari umunyarwandakazi. Harya ngo yabaye umujyanama w’umuyobozi mukuru wa WHO, are you sure? Harvard ngo yahigishaga iki harya? Mbona Mineduc yarabaye akavuyo bazazana nuyu mudamu ayiyobore maze birangirire rimwe.

  • None ko uw’ubuzima akiri mushya mubiraya ugambiriye iyihe? Iy’umutekano se?

  • None ko uw’ubuzima akiri mushya mubiraya ugambiriye iyihe? Iy’umutekano se?

  • Uyu Nyakubahwa se yamenye ikinyarwanda ko akiri muri Minisiteri na CNLS yikoresherezaga igifaransa kandi cyiza cyane n’icyongereza?

  • Binagwas iyaguye ntawu utayigera umushyo!!!! Ndabona wanastse di

  • Binagwaho uretseko nasanze harabamwangira ubusa.
    Jye muziho kuba umukozi mwiza kandi ugira roho ifasha.
    Hari benshi nzi yahaye ubufasha barivuza indwara zananiranye mu Rwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *