Barasaba ko ingendo Musanze -Vunga zisubukurwa ubuhahirane bukagenda neza - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:10 38

Barasaba ko ingendo Musanze -Vunga zisubukurwa ubuhahirane bukagenda neza

Nyuma y’uko hasohotse amabwiriza mashya mu kwirinda Covid-19, abaturage b’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba barasaba ko ingendo Musanze-Vunga zisubukurwa kugira ngo horoshwe ubuhahirane busanzwe buri hagati y’izi ntara.

Abaturage b’i Vunga bavuga ko kuba imodoka zitahagera byongeye gutuma batakaza ikizere

Ubuyobozi bw’izi Ntara buvuga ko bugiye gukora ubuvugizi kugira ngo hagire icyakorwa ariko hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ku itariki ya 30 Mata 2020, Guverinoma yasohoye amabwiriza mashya agena uburwo bwo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, hari bimwe mu bikorwa byemerewe koongera gukora.

Ingendo na zo hagati mu Ntara zemerewe gusubukurwa. Mu mubwiriza agena ingendo n’ibiciro yasohowe n’ikigo ngenzura mikorere RURA, iziva mu karere ka Musanze zerekeza mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, zitangiye ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 ari na cyo gihe amabwiriza mashya yatangiye kubahirizwa, ariko zinahagarara ku munsi ukurikiyeho.

Abaturage bavuga ko kuba ingendo zarahagaze bibangamiye ibikorwa byabo biri mu byemerewe kwongera gukora ndetse n’ibyari bisanzwe.

Umwe mu baganiriye na Umuseke yagize ati “Kuba uyu muhanda bari basubijemo imodoka byaratunejeje, ariko ikibazo ni uko zahise zihagarara, kandi hari ubakeneye kugera i Musanze kuko niho abenshi turangurira, kuva aha muri Vunga n’amagaru ukagera aho imodoka ziri guhagarara ni urugendo runini pe.”

Abijuru Jean de la Croix yabwiye Umuseke ko guhagarika ingendo zari zongeye gusubukurwa byongeye gusubiza inyuma ibikorwa, Vunga ahagereranya n’uruganda rugaburira ibice bitandukanye.

Yagize ati “Vunga ni nk’uruganda, kuba izi ngendo zari zasubukuwe muri iyi minsi ibiri gusa twabibonagamo igisubizo gitanga ikizere cy’uko ibicuruzwa byacu bizongera bikagurwa natwe tukabona ibyo dukeneye. Gusa ubu twasubiye ha handi twahoze kuko izi ngendo zahagaze. Icyo twasaba ubuyobozi ni ubuvugizi, mu gihe twasubizwa, tukanakomeza kwirinda kuko ni twese bireba.”

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, bavuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi mu gihe cya vuba izi modoka zikagaruka mu muhanda.

Ibi byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’izi Ntara zombi n’abikorera by’umwihariko abakorera mu isoko rya Vunga, harebwa uko isoko rirema hakurikijwe amabwiriza.

Inama yo ku wa kabiri w’iki cyumweru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yavuze ko ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru, mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19, hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo imodoka zongere gutwara abagenzi.

Avuga ko bagiye gukorana n’inzego zibishinzwe ku rwego rw’igihugu, mu gihe cya vuba bakazaha abaturage igisubizo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney na we yavuze kuri iki kibazo ko hagiye gukorwa ubuvugizi ku rwego rw’igihugu.

Anavuga ko usibye ubufatanye mu kwirinda no kurwanya Covid-19, Intara zombi zigiye gufatanya mu kuzamurira agaciro ibikorwa biboneka muri aka gace birimo n’umusaruro w’ibitoki.

Yagize ati “Mu byo twijeje abaturage ni uko tugiye gukora ubuvugizi ku rwego rw’igihugu kugira ngo ingendo Musanze-Vunga zisubukurwe. Ikindi ni uko tugiye gukomeza ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bw’umwihariko mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.”

Nubwo ingendo Musanze-Vunga zahagaritswe, muri uyu muhanda hagaragaramo urujya n’uruza rw’abantu bagenda n’amaguru. Ingendo zemewe ni iziva Musanze zerekeza mu isantire (Centre) ya Cyinkware iri mu Murenge wa Nkotsi, uhana imbibi n’Umurenge wa Rugera.

Abava muri iyi santire ihagararamo imodoka berekeza Vunga, bakora urugendo rwa Km 10 n’amaguru.

NDUKUMWENAYO Thierry
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *