Baraye batunguwe no kubona Nyabarongo yuzuye nta mvura yaguye - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:13 13

Baraye batunguwe no kubona Nyabarongo yuzuye nta mvura yaguye

Abantu bari bakiri hakurya y’ikiraro cya Nyabarongo, cyangwa hakuno ku muhanda Kigali-Kamonyi, bamaze umwanya bategereje ngo amazi agabanuke nyuma yo gutungurwa n’amazi y’uruzi yarenze inkombe yimena mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Umuseke ko ubu abantu bagenda nta nkomyi.

Nijoro amazi yari yuzuye Nyabarongo yasagutse imihanda

Kuri uyu wa kane ahagana Saa moya z’ijoro umuhanda w’ahitwa Ku Gitikinyoni werekeza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka kamonyi, kimwe n’uwa Nzove yafunzwe umwanya kubera amazi yari yuzuye mu muhanda.

Amazi yuzuye muri kaburimbo nta mvura yaguye ahubwo byatewe n’ingaruka y’imvura imaze iminsi igwa mu Ntara z’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.

Uwitwa Dieudonne yari avuye Kamonyi yerekeza i Kigali, ari mu batunguwe n’amazi yabwiye Umuseke ko uyu muhanda ufitiye akamaro abantu benshi cyane abatuye mu bice byo Ku Ruyenzi bakorera i Kigali n’abajya mu Ntara y’Amajyepfo.

Didas NIFASHA waciye hariya mu gitondo yerekeza i Kigali, yabwiye Umuseke ko nta kimenyetso na kimwe kerekanaga ko Nyabarongo ishobora kuzura kuko ubutaka bw’inkombe ngo mu minsi ishize bwagaragaraga n’abahinzi bahinga.

Umuhanda wa Karama uciye Nyamirambo hejuru ni wo wabanje kwifashishwa.

Ati “Abantu batunguwe no kubona Nyabarongo yuzuye imvura itaguye.”

CIP Umutesi Marie Gorette, Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Umuseke ko kuri Nzove ahitwa Nyabyondo, umuhanda wari wafunzwe kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, uyu munsi mugitondo wongera gukoreshwa.

Uyu munsi ibintu byasubiye mu buryo imihanda yongera kuba nyabagendwa
Abagenda hari ngo bari baciye kuri Nyabarongo mu gitondo nta kibazo, batungurwa no kubona amazi ababuza gutaha ku mugoroba

Photos@NKUNDINEZA    

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibi byose biraterwa n’ibihugu byohereza imyotsi myinshi mu kirere kikangirika.Nibyo bita Air Pollution.Nta handi bitujyana uretse kuli catastrophe y’isi yose.Kereka imana nidutabara.

  • None se ko bari bameze iminsi umuhanda bawusubiyemo, ibi bije bite? Rwose nabonye bari bashyizemo inzira nyinshi kandi umuhanda urazamurwa, kuburyo umuntu yibwiraga ko ikibazo gikemutse burundu. None ndebera. Ubwo aba ingénieur babe biga andi mayeri harimo no kuzamura umuhanda mu Kirere nk’imwe tujya tubona mu mafilimi.

  • Ah ko bahakoze vuba ooooh ni ireme ryuburezi kist nibayongerere imyaka nibura 6

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *