Bari bakumbuwe…Charly& Nina bataramye muri Iwacu Muzika Festival (Amafoto) – UMUSEKE
  • 29/09/2020 12:22 50

Bari bakumbuwe…Charly& Nina bataramye muri Iwacu Muzika Festival (Amafoto)

Itsinda rya Charly & Nina ryari rimaze iminsi ritagaragara, ryataramiye abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival kuri uyu wa Gatandatu kuri Television Rwanda.

Charly na Nina bongeye kugaragara baririmbana

Itsinda rya Charly & Nina ryabanjirijwe n’abandi banyempano mu gushushanya no kuririmba banyuze mu irushanwa rya ArtRwanda – Ubuhanzi.

Ni mu ruhererekane rw’abahanzi bagiye bataramira abakunzi babo muri iri Serukiramuco barimo Bruce Melodie, Mani Martin, Queen Cha, Riderman, Igor Mabano na Butera Knowless.

Itsinda rya Charly & Nina baririmbye indirimbo zabo zakunzwe zirimo ‘Nibyo’, ‘Zahabu’, ‘Agatege’ n’izindi.

Fatuma Muhoza (Nina) yavuze ko bishimiye kuririmba muri iri serukiramuco, yifuriza ibyiza ababakurikiye, ndetse abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kugira ngo “Twese ibi bihe tubivemo amahoro.”

Charlotte Rulinda (Charly) we yavuze ko iki ari igihe cyo gukomeza kwiyubaha no kugira ubumuntu “Kugira ngo dukomeze guhesha igihugu cyacu ishema.”

Ibitaramo bya Iwacu Muzika 2020 binyuzwa kuri Televiziyo Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bitewe n’uko Isi muri rusange iri mu bihe byo kwirinda icyorezo COVID-19.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’indi mishinga ikomeye isanzwe izamura impano z’abana b’u Rwanda.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri, iry’umwaka ushize ryazengurutse ibice byose by’igihugu.

Ibi bitaramo byatangiye tariki 20 Kamena 2020, biba buri wa Gatandatu kuzageza kuri 26 Nzeri, 2020.

Biteganyijwe ko bizaba inshuro 15. Ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020, Christopher ni we uzasururutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bya Iwacu muzika.

 

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Biradushimishije kongera kubabona. Mukomeze agatege turabakunda.

  • Njye nishakiraga kubona Impala, None!sq

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *