Fashion 101 ni igice mu nkuru zacu zivuga ku mideli, kigaruka ku myambarire igezweho n’amakosa akunda gukorwa mu guhitamo imyenda yo kwambara n’uburyo wayirinda. Uyu munsi turibanda ku myambarire y’umusore witwa Abduz Spot.

Abamuzi bavuga ko uko yambaye kose aberwa
Mu nkuru y’uyu munsi ntituri butinde ku makosa agaragara mu myambarire ahubwo turibanda ku myambarire y’umusore Abduz Spot.
Abduz Spot yahatanye mu marushanwa y’imyambarire atandukanye, amwe arayatsinda harimo iryitwa Abryanz Style and Fashion Awards ribera muri Uganda yatsindiye muri 2016.
Igihembo yahawe icyo gihe ni icy’umuntu uzi kwambara neza, Best Fashionista Of The Year.
Umwihariko we ni uko azi kujyanisha imyenda yambaye, akenshi agakunda kwambara ipantalon za dechire.
Amabara y’ubururu n’umukara ni yo akunda kwibanda.
Bamwe mu basore bamurika imideri mu Rwanda batangarije Umuseke ko mbere yo kujya kugura imyenda bifashisha amafoto y’uyu musore.
Ngo abafasha kumenya uko bajyanisha imyenda yaba igezweho ndetse niyambawe mu bihe byahise.
Amwe mu mafoto ya Abduz Spot:
Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW
4 _
Oyaa rwose uyu se yajya he yambaye gutya yambaye nabi rwose uyu niyafungura udushumi twinkweto zanjye
nta mirimbire mbonye aho, ibyishi wambaye nka mayibobo.
N’ibi bicikaguritse nabyo ni imirimbo?
imirimbo iragwira!!! umusore muzima ukambara ibintu bicikaguritse ngo warimbye?!! ntumpeho da!!!