Shaddy Boo akomeje kuba Shaddy Boo, amafoto ye n’izina rye ntaho kubicikira hahari mu myidagaduro, abaraperi Green P, AmaG the Black na Diplomat mu ndirimbo yabo nshya bise ‘Ndagaswi’ bo baravuga ko ‘Umwana ari Shaddy Boo abandi ari ndagaswi’.

Bahuriye ku ndirimbo bise “Ndagaswi”
‘Ndagaswi’ ab’ubu barikoresha bashaka kuvuga ikintu, ahantu cyangwa umuntu biciriritse.
Mu ndirimbo yabo bagira bati “Imbobo n’indaya indahiro yabo ni ndagaswi, Restaurant itagira imboga n’inyama ibarizwa muri Ndagaswi, umwana utari nka Shaddy Boo agaragara nka ndagaswi, urira akananywera muri Ndagaswi nawe ni ndagaswi.”
Mu bitero by’aba bahanzi buri umwe aba aririmba yibaza kuri iri jambo Ndagaswi.
AmaG we aba yibaza niba ari ijambo ryarazanywe na Adam ariko ngo nawe mu kuri ntazi aho ryakomotse.
Diplomat umwe mu bari muri iyi ndirimbo yabwiye Umuseke ko indirimbo atariwe wayanditse ahubwo ko nawe yahamagawe ngo aririmbe bakamuha ibyo agenderaho.
Diplomat asanzwe azwi cyane mu ndirimbo zirimo amagambo avuga ku bibazo by’ubuzima, ubwenge, politiki n’ibindi bireba ubuzima bwa muntu muri rusange, si kenshi aririmba urukundo n’ibindi bya ‘Ndagaswi’.
Ati “ Urebye njye nta byinshi nayivugaho barampamagaye bari muri Studio barambwira ngo nze dufatanye ndaza nsanga Green na Amag na Producer barimo bambwira uko bimeze kuko bari bayigeze kure nanjye nakoze ibyo bansabye.”
Shaddy Boo ni umugore ubu wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye n’ibikorwa bye bijyanye nayo. Ni umwe mu bakurikirwa n’urubyiruko rwinshi cyane uyu munsi.

Shaddy Boo akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
5 _
Eeeeh, aba bo Bamporiki arabasabira burundu y’umwihariko!!!
Ama G the BLACK IJWI RYE NTABWO ARIRYO KURIRIMBA NIRYO GUTUKANA NO GUSAKUZA CG GUTABAZA, MUJYE MUREKA DIPLOMATE ARIRIMBE WOWE UJYE GUHINGA NTAKINDI USHOBOYE.
Ibyo se ngo ni ibiki?
Birababaje kuba abiyita abahanzi bakoresha amagambo mu by’ukuri baba batazi neza imvano yayo.
Urebye aho iryo jambo ryavuye ukareba niyo ndirimbo : abo cg ibyo bayivugamo , ntaho bihuriye ahubwo ni ubwenge buke buke pe !!
Iryo jambo ryavuye ku bantu b’IBIRARA cg AMABANDI batukanaga ku babyeyi babo cyane b’igitsina gore.
Urugero : nk’ikirara cyajya kwirahiira cg kurahira kuri Nyina kikabicamo 2 kiti *NDAGASwi*= ni nko kuvuga ngo ndakaryamana na Maama ( nkibyo rero ni ubuswa bubi cyane guhimba indirimbo ukoresheje ijambo nkiryo utazi amavu n’amavuko yaryo
@charles, ah natwe ibyacu ni critiques gusa tu! None c ubwo wowe ushyizemo ubwenge ra!! Iyo ubanza ukumva indirimbo ukavuga nyuma, ni ukwita kw’izina ry’indirimbo gusa utanayumvishe, jye numvise indirimbo yuzuyemo ibyo byose wibaza