Bidasubirwaho APR FC ihawe Igikombe cya Shampiyon y’uyu mwaka – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:44 01

Bidasubirwaho APR FC ihawe Igikombe cya Shampiyon y’uyu mwaka

Bidasubirwaho APRFC ihawe Igikombe cya Shampiyon y’uyu mwaka nubwo yakinnye imikino 23. Mu yindi myanzuro ya FERWAFA, ikipe ya Gicumbi FC na Heroes FC zimanutse mu kiciro cya kabiri.

APR FC yahawe igikombe cy’uyu mwaka 2019-2020

Inama yahuzaga Abayobozi ba FERWAFA n’amakipe y’icyiciro cya mbere, APR FC yahawe igikombe cya Shampiyona nubwo imikino yahagaritswe itarangiye.

Imyanzuro y’inama yo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi ivuga ko Gicumbi FC na Heroes FC zimanutse mu Kiciro cya kabiri.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yashoje Inama yarebaga isozwa rya Shampiyona y’umwaka wa 2019-2020 bagendeye ku bitekerezo by’Abanyamuryango baganiriye na bo, banatangaza imyanzuro yafashwe:

1.  Shampiyona zose zararangiye. APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona bidasubirwaho mu mwaka w’imikino 2019-2020
2. GICUMBI FC, HEROES FC zombi zimanutse mu Kiciro cya kabiri
3. Mu Kiciro cya Kabiri hazafatwa Amakipe 4 mu itsinda A,  n’andi 4 mu itsinda B zikine 1/4 na 1/2. Izageze ku mukino wa nyuma zizazamuke mu Kiciro cya mbere. Imikino izakinwa mu mpera za Kanama 2020.

APR FC ihawe iki gikombe, igitwaye idatsinzwe umukino n’umwe muri 23 yakinnye mbere y’uko Shampiyona isubikwa.

APR FC izasohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Africa {CAF Champions League} naho Rayon Sports isohoke muri Confederations Cup.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • APR FC yari gikwiye kuko mu mikino 23 ntiyigeze itsindwa na rimwe (unbelievable and unbeaten), yarikuzasoza na championat idatsinzwe ukurikije form yaririho gusa amahirwe agize Rayon sport izasohoka kandi yari muri meforme nta cyizere cyo kugumana umwanya wa kabili yari kuzabona (yari sigaje imikino ine ikomeye) na saga iyirimo hagati ya comité na former presidents , amahirwe inagize nuko match-retour ya nyuma isoza championat yari kuzakorera imirongo APR FC ikayinyuramo yemye itwara igikombe. Congz to APR FC Champions 2020.

  • Ntacyo bintwaye kuva Rayon Sports yanjye izasohokera uRwanda, Umusaza akaba Intore izirusha intambwe yaratubwiye urubyiruko ngo tujye duharanira kwicara kuri Table d’honneur, ubu sasa isomo rirushojeho kumvikana neza tugomba guharanira kuba ab’imbere kuko ni byo bifite akamaro mu gihe cya none no mu cyizaza na cyo, ubu iyo Gikundiro yacu imangamanga ntigume mu rugamba rwo kurwanira Champiyona Police niyo yari kuzasohokera Igihigu. Vive Rayon Sports… Vive Sadate.

  • Nta gitangaje kirimo

  • Corona Cup apana Championat.Wowe wiyise Gitindi ni Rayon yari kuba yakiriye ntabwo rero igikombe gitangirwa hanze! Ikindi Uzi nawe uretse kuvuga hano nta mufana ugira ijambo, Ni nko kwishimira ko umuturanyi w’iwanyu akize ikirirwa ubirata uri umukene rukukuri. Turabemera byibize mugeze mu matsinda. Kuko mu rugo igikombe cyose mwashaka mwakibona mutanakinnye.

  • @Rugamba burya ishyari nishyano koko!Gusa ndakumva murundi ruhande kuko Ibyo APR yabakoreye 21/12/2019 nibyo bituma Uginywa kabisa!
    Naho Ibyo Kugera Mumatsinda twayabatanzemo tugera 1/2
    Ureke induru yawe
    Ukurikijenigihe Gasenyi yashingiwe
    Nigihe yagereye mwayo matsinda

  • Harya Quatre Vingt wari muri he tsinda icyo gihe? Ko bavuga ibigoramye imihoro ikarakara. Rayon se Igihe yashingiwe nta zindi zayitanze zikaba zikimeze gutyo? Gabanya itiku. Gutwara ibikombe nk’ibyo bya Corona, nk’icyo mwigeze gutegereza Muhanga mukayibura, nk’icyo mwigeze gutsinda Gicumbi ibitego 9 kuko Rayons yabarushaga umubare w’ibitego (7), byarorera Ni nko gukira warasahuye. Ese kuki ibikombe mwatwaye mutajya mwongeraho ibya Panthers Kandi zose ari ikipe z’igisirikare cy’ u Rwanda?

  • Baca umugani mu rurimi rwo hakirya ati : Jalousie ni Ulozi. Abavuga iby’amatsinda menya batazi ko APR FC yakoze amateka yo kugera muri 1/2 (demi finale) nyafurika ya Coupe d’Afrique de Vainquers de Coupe nubwo yasezerewe kuri 15/11/2003
    na Jiluis Belger: 3-2 , finale igatwarwa na Etoile sportive du Sahel nayo itsinze 3-2 bya Julius Belger kuko muri ryo rushanwa habonetsemo ba Top Scorers batatu barimo babiri ba APR FC :Lomami Jean na Karekezi Olivier(danger man): 5 buts , APR FC yageze muri 1/2 isezereye amakipe nka: Us Kenya (RDC/Lubumbashi 2-9 APR FC), Etoile du Congo (pointe noire )1-5 APR FC, Asante Kotoko de Kumasi (ghana) 2- 2 APR FC (penalty won), abatazi ayo mateka bivuze ko baje mu mugi vuba bazanywe na Kiyovu sport . Ahubwo hari ikipe yitwa Rayon sport irokotse kuzakorera imirongo ibiri yari kuzanyurwamo na APR F C kuri journée ya nyuma itwara igikombe cya 18 cya championat nubwo igitwaye imburagihe gusa inagitwaye itaratsindwa na rimwe, yinnjije ibitego 44 bikubye kabiri iyikurikiye, ikaba inafite defense ihagaze neza yinjijwe ibitego bike 11. Abayinenga bose bagakwiye kubanza gutekereza undi uzasohokana nayo uwari we kuko igikombe cy’amahoro cyabaye impfabusa byaba byiza iyagitwaye ubushize ariyo ihawe gusohoka kuko iyabaye iya kabiri nta mahirwe yarifite yo kuhaguma (yarifite imikino ikomeye yo guhura nayo Kiyovu, Police, Mukura, APR nta cyizere cyo kuguma ku mwanya wa kabiri) Felicitation a la formation de l’equipe APR FC et son staff technique pour le travail accompli et mérité.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *